Bamwe mu banyarwanda bakomeje guhatanira imyanya ya politiki mu Bubiligi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 15 Gicurasi 2019 saa 10:05
Yasuwe :
0 0

Mu Bubiligi hatuye abanyarwanda benshi bahageze mu bihe bitandukanye no ku mpamvu zitandukanye, ariko zose ugasanga zifitanye isano ya hafi n’amateka iki gihugu gihuriyeho n’u Rwanda.

Abanyarwanda benshi batuye mu Bubiligi, bazwiho by’umwihariko kuba abakozi, bigaragarira cyane muri za serivisi zitandukanye ubasangamo. Muri make bafite izina ryiza bakomora ku kwitwara neza mu kazi no mu mibanire myiza na bagenzi babo.

Iyo urebye nk’ibigo bibakoresha usanga byifuza ko babazanira n’abandi bene wabo kuko uko kwitwara neza bibyutsa ikintu cyo kubibazaho, baperereza bagasanga ari ko bameze, umukoresha gaheraho yifuza gukoresha abanyarwanda benshi.

Abakodesha inzu na bo usanga bavuga ko abanyarwanda ubaha inzu ukifuza ko ntawundi wayibamo kuko bayifata neza cyane nk’iyabo.

Iyi myitwarire myiza y’abanyarwanda, uyu munsi turayirebera mu mfuruka y’ibijyanye na politiki, aho bitakiri igitangaza kubona mu bihe by’amatora mu Bubiligi, hasigaye hagaragara abakandida b’abanyarwanda biyamamariza kuyobora mu nzego zitandukanye.

Ibi byatumye IGIHE iganira na Sebanyambo Christian w’imyaka 35 y’amavuko, umwe mu biyamamariza umwanya w’ubuyobozi mu matora y’Akarere ka Bruxelles, muri komine 19 wongeyeho esheshatu zo mu nkengero z’uwo mujyi, ari na wo murwa mukuru w’u Bubiligi.

Aya matora ateganyijwe kuwa 26 Gicurasi, ni ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi, abahagarariye uduce azwi nka [Election du parlement Européen, de la Chambre des représentants et du parlement Wallons du 26 Mai 2019].

Sebanyambo umaze imyaka 20 mu Bubiligi, avuga ko yiyumvamo kuba hari icyo yamarira abandi mu gukemura bimwe mu bibazo cyangwa no kugira uruhare mu byemezo bifatirwa abatuye iki gihugu, agafatanya n’abandi mu kugiteza imbere nawe akiteza imbere.

Ati “Nk’ukomoka mu Rwanda, icyo bita hano ukwihuza [integration], numva kitagarukira mu magambo gusa, tugomba kugira uruhare mu karere dutuyemo, tukamenya amategeko aturengera, kujya gutura mu kindi gihugu ntibibe gusa umutwaro ahubwo bikaba inyungu ku batwakiriye no kuri twe ubwacu”.

Ni inshuro ya gatatu Sebanyambo agiye kwiyamamaza. Hari mu 2012 na 2018 icyo gihe byari ku rwego rwa komine ya Molembek, naho ubu muri 2019 ni ku rwego rw’Akarere ka Bruxelles.

Sebanyambo avuga ko ashyigikiye n’abandi banyarwanda biyamamaza, akabasaba kudacika intege kuko kwiyamamaza muri politiki ari uguhozaho.

Ati “Kwiyamamaza muri Politiki ni uguhozaho kuko ubwa mbere uba wimenyekanisha ubukurikra ukunguka amajwi, iyo ufite amajwi menshi hano niyo waba utatowe uko byagenda kose agira akamaro, ushobora gusimbura bibaye ngombwa habonetse umwanya mu ishyaka ryawe ni ukwizigamira, kandi ugahora ushyiramo imbaraga kuko abatorwa nabo usanga kenshi baraciye muri iyo nzira”.

Bamwe mu bandi banyarwanda bagaragara ku malisiti y’amatora harimo; Rose Umugiraneza, Mukunde Gorreti, Victor Jyambere bari ku rutonde rw’ishyaka Liste Destexhe n’abandi.

Imigabo n’imigambi ya bamwe mu biyamamaza

Sebanyambo uri mu Ishyaka rya MR (Mouvement Réformateur), yiyamamaza avuga ko azarushaho kwita ku mihanda rusange ikoreshwa n’abatwaye imodoka, kurushaho guteza imbere ubwikorezi rusange bityo ikibazo cy’umuvundo w’imodoka
kikagabanuka n’igihe abantu bamara mu mihanda kikagabanuka.

Yiyemeje kandi kurushaho kwita ku burezi bw’abana kuko ariyo soko y’imibereho yabo myiza y’imbere, akabifatanya no guteza imbere amashuri y’imyuga, kuko igihugu gikeneye abanyamyuga cyane ndetse akaba ashyigikiye ko ababyeyi bashobora bakwihitiramo amashuli y’abana babo.

Hari kandi guteza imbere ingufu z’amashanyarazi ziva ku zuba cyangwa ku muyaga no kugabanya ibihungabanya umwuka w’ikirere, bigakorwa hashyirwa ubushobozi buhagije mu bushakashatsi mu bijyanye n’ubwubatsi bugezweho n’ubushakashatsi bujyanye n’ingufu zihoraho.

Umugiraneza avuga ko yakurikiye ishyaka Destexhe, kuko nk’uwarokotse jenoside yakorewe Abatutsi iri shyaka ryababaye hafi kuva muri 1994.

Ati “Yakoze icyo bise mu nteko y’u Bubiligi "Commission Rwanda" muri 1997 yarengeye byinshi ku mategeko yafatwaga ku mateka yacu. Nitwe twenyine dufite porogaramu mu ishyaka ryacu yo kurwanya abapfobya n’abahakana jenoside yakorewe Abatutsi, mu mashyaka yo mu Bubiligi”.

Mugenzi we Mukunde nawe ati "Liste Destexhe nyirimo kuko kuri gahunda politiki yayo harimo guharanira itegeko rihana abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Niyo mpamvu niyamamaje”.

Sebanyambo Christian umwe mu banyarwanda biyamamaza
Umugiraneza Rose avuga ko ishyaka arimo ryabafashije nk'abanyarwanda
Mukunde Goretti avuga ko ishyaka arimo rifite gahunda yo kurwanya abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza