U Burusiya: Abanyarwanda bizihije Umuganura biyemeza guhashya ubukene (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Kanama 2018 saa 11:28
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda baba mu Burusiya kimwe n’abandi banyarwanda bose bizihije umunsi w’Umuganura, bahurira ku cyicaro gikuru cya Ambasade y’u Rwanda iherereye i Moscow, basangira amafunguro yiganjemo aya Kinyarwanda.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc yasobanuriye Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bitabiriye ibi birori inkomoko y’Umuganura, avuga ko ari umuhango watangiye kera mu muco w’Abanyarwanda, aho bishimiraga umusaruro, bagatura umwami urutete rwuzuye umusaruro kuko yafatwaga nk’aho ariwe utanga uburumbuke.

Kugeza n’uyu munsi Abanyarwanda aho bari mu gihugu n’ababa mu mahanga barahura bagasabana bishimira umusaruro w’umwaka ushize, cyane cyane bishimira ko imyaka yarumbutse ku bahinzi n’aborozi, bakanatekereza kuri gahunda z’igihembwe kiri imbere.

Amb Mujawamariya yanongeyeho ko uwo muco wakomeje no mu zindi gahunda z’Igihugu, yaba kwishimira umusaruro w’ubukungu bw’igihugu bugenda butera imbere mu nzego zose; ari nako bisuzuma ikigereranyo beshejeho imihigo banatekereza ku mihigo y’umwaka batangiye, hagamijwe gukosora ibitaragenze neza no gukomeza gukora neza kurushaho.

Uyu muhango waranzwe no gusabana, aho abawitabiriye basangiye amafunguro yiganjemo aya kinyarwanda agizwe n’ibijumba bigeretse ku bishyimbo, impungure zigeretse ku bishyimbo, ibirayi bigeretse ku runyogwe, ibihaza bigeretse ku bishyimbo, ndetse n’andi mafunguro mvamahanga atandukanye, akunze kugaragara ku meza yo mu Rwanda.

Abanyarwanda bavuye aha bahize kongera umusaruro mu byo bakora byose, ngo batsinde urugamba rwo guhashya ubukene mu bana b’u Rwanda, bityo u Rwanda rube paradizo.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Dr Jeanne D'Arc Mujawamariya ageza ijambo ku bitabiriye Umuganura, aho basangiye amafunguro ya Kinyarwanda
Pavel Kolesnikov, umuyobozi w’Abarusiya b’inshuti z’u Rwanda i Moscow yasangiye n'abandi ku ifuguro rya Kinyarwanda ryateguwe
Inshuti z’u Rwanda zifata ifunguro rya Kinyarwanda ririmo ibihaza, ibijumba, impungure, ibirayi n’urunyogwe...
N’amafunguro mvamahanga yari ahari, ariko abenshi bishimiye kubanza gufata ifunguro ry’umwimerere rya Kinyarwanda.
Ambasaderi wa Tanzaniya mu Burusiya mu bifatanyije n’Abanyarwanda ku munsi w’Umuganura.
Ubusabane bwari bwose hagati y’abitabiriye umunsi mukuru w’umuganura i Moscow
Ambasaderi w’u Rwanda aganira na Pasiteri Pavel Kalesnikov, Umuyobozi w’Abarusiya b’inshuti z’u Rwanda
Abana b’u Rwanda bishimira umusaruro bagezeho muri uyu mwaka, n’u Rwanda muri rusange
Abanyarwanda bahize kongera umusaruro mu byo bakora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza