Comment title

1  

1
kiki 2018-04-17 11:12:35

kwitana ba mwana uwayirashe yigaramiye

2
john 2018-04-17 13:20:34

uwayihanuye wese ntabwo yakwivuga kuko amategeko yahita umuhana rero niba yarabuze kd ntanuteze ku mufata ngo amufunge ndumva nta mpamvu yo gukomeza guta umwanya ku bintu byarangiye kd bindateze kubonera igisubizo.

3
Mahararo 2018-04-16 20:00:56

Sinzi ufite isereri uwariwe njyewe.

4
yampaye inka 2018-04-16 16:01:29

ese burya indege igwa nk'ibuye kuburyo aho irasiwe ihita imanuka butosho!!!!!!!!!!!!!

5
Rwoga 2018-04-16 13:07:32

Aariko se ako gasanduku kuki numva abantu besnhi bagafata nkaho ariko kakemura impaka. Ako gasanduku ntabwo gafata amashusho, ntabwo rero abarashe indege gashobora kubagaragaza. Ako gasanduku gashobora gusa kwerekana amagambo yavuzwe n'abatwaye indege mu gihe indege yari irashweho nta kindi gashobora kutwereka kijyanye n'uwahanuye indege. Rwose iby'agasanduku ni ukujijisha rubanda ntacyo katwungura mu kumenya uwahanuye indege.

6
stephem 2018-04-16 10:02:47

u Rwanda ruzegere bucece Nicola Sarkozy azarubwira amabanga yo kwa kinani yose aho abatse muri Champs Elysee naho ako gasanduku k'indege bagatsimbye( ntabwo indege yaraswa ikagwa mu gipangu cya nyiracyo ngo abo ihasanze bananirwe gufata uwayirashe cg imbunda yayirashe kereka niba abajepe be bari bafite itegeko ryo gusinziraga guhera 18h ?? aba GP barindaga iwe n'umugore we bazabakoreho iperereza kuwa twaye agasanduku kuko bari mu mbere bahageze baje gutwara Habyarimana no kumenya uwatwaye black box y'indege yajemo ). France igomba kwemera no gusaba imbabazi ikanitandukanya n'abicanyi baba jenosidere niba idashaka gukomeza guseba mu ruhando mpuzamahanga

7
Masabona 2018-04-16 10:01:50

France na ExFAR bahishe Agasunduku kumukara n'Umwana ukivuga yashaka igisubizo ku ihanurwa ry'indege

8
lg 2018-04-16 10:01:40

ALIKO SE URETSE NI PEREZA INDEGE UBWAYO AHO YAGUYE HAGARAGAZA UWAYIRASHE UREBYE. KWA HABYARIMANA NI MUKIGO CYA KANOMBE KERETSE NIBA VUGA KO RPF ALIYO YALI MUKIGO NGO IGUSHE, INDEGE MURUGO IMBERE KWA HABYARIMANA

9
Kanyarwanda 2018-04-17 11:11:43

Murebe ya nyandiko yanditse kuri Kigali Today ivuga iby'urupfu rw'abapadiri bari i Rambura (paruwasi ya Habayrimana) kandi bari bafitanye ubushuti budasanzwe. Dore, muri make, impamvu y'urupfu rwihuse rw'abo bapadiri: 1. Bose bari Abatutsi (kandi hari hatangiye jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994) 2. Bari bazi ammabanga menshi ya Habyarimana (uwabicishije yagiraga ngo hatazagira urokoka akavuga ibyo Habyararimana yari yarababwiye) 3.Bari babonye kandi bazi neza uwo Mufaransa wari umaze iminsi acumbika kuri Paruwasi Rambura (Yari yace kuneka no gucura umugambi wo kubamara Habyarimana akimara gupfa. Ibi bivuze ko uwo Mufaransa yari azi neza ibyo kwica Habyarimana) 4.Biravugwa ko Zigiranyirazo (alias Z) yavuganye n'aba GP bari i Rambura (bivuze ko Z (musaza wa Agatha Kanziga) yari azi neza iby'urupfu rwa Habyarimana ndetse n'umugambi wo kurimbura Abatutsi) Umwanzuro: Habyara yishwe n'abantu be (intagondwa z'Abahutu) batifuzaga ko amasezerano ya Arusha ashyirwa mu bikorwa (kuko yari avuye Dar-es-Salam abyemeye, kandi nyamara Bagosora yari yaramaze gutegura imperuka (appocalypse) ku Batutsi) Umwanzuro: 1.Indege ya Habyara yahanuwe n'intagondwa z'Abahutu bashakaga gukora jenoside(kuko zitifuzaga gusangira ubutegetsi n'Abatutsi bo muri RPF). 2.Abafaransa nibo batanze support mu kurasa indege (ex-FAR nta bushobozi technical cg practical bari bafite kandi twibuke ibya wa mumaneko wari kuri Paruwasi mbere y'iraswa ry'indege). Ibi rero birerekana ko Habyarimana yishwe na Leta y’Ubufaransa y’icyo gihe kuko itashakaga ko FPR igera ku butegetsi (kubusangira n’abo kwa Habyarimana). N.B: Birazwi ko Habyarimana yari member wa "Opus Dei" (ntabwo bitangaje rero kuba yarajyaga kugisha inama mu bya roho kuri bariya bapadiri ba Rambura) Murakoze.

10
seka 2018-04-16 13:02:37

ni uko uwayihanuye yiyizi akaba adashaka kwivuga

1