00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakerarugendo bari bamaze iminsi mu isanzure bagarutse ku Isi

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 19 Nzeri 2021 saa 07:38
Yasuwe :
0 0

Abakerarugendo bane bari bamaze iminsi itatu mu isanzure bari mu cyogajuru SpaceX Inspiration4, bagarutse ku Isi kuri uyu wa Gatandatu, bandika amateka yo kuba abantu ba mbere bagiye mu isanzure batari kumwe n’inzobere mu by’isanzure.

Umuherwe Jared Isaacman wishyuye urwo rugendo, yavuze ko afite ibyishimo bidasanzwe nyuma yo kwandika amateka.

Ati “Rwari urugendo rudasanzwe kuri twe kandi urebye nibwo tugitangira.”

Sosiyete SpaceX y’umuherwe Elon Musk niyo yakoze icyogajuru cyatwaye abo bakerarugendo. Isaacman ni we wishyuye amafaranga yose y’amatike y’abantu bane bagiye muri icyo cyogajuru gusa ntihigeze hatangazwa amafaranga yagitanzweho.

Mu bajyanye na Isaacman harimo inzobere mu bijyanye n’urutare, Sian Proctor, Hayley Arceneaux wakize kanseri y’amagufa na Chris Sembroski, inzobere mu kubika amakuru mu by’isanzure.

Isaacman yavuze ko urwo rugendo yaruteguye mu rwego rw’ubukangurambaga bugamije gushyigikira ibikorwa by’ibitari yashinze, St Jude Children’s Research Hospital, byibanda mu kuvura kanseri mu bana ari naho Arceneaux yavuriwe, ubu akaba anahakora.

Abagenzi bane bari bari muri iki cyogajuru bagarutse ku Isi kuri uyu wa Gatandatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .