00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakoresha telefone mu Rwanda biyongereyeho 0.8 % mu kwezi kumwe

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 26 Nzeri 2021 saa 04:20
Yasuwe :
0 0

Imibare mishya y’Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) igaragaza ko abafatabuguzi ba telefone muri Kanama 2021 bageze kuri 11,087,928 bavuye kuri 10,997,506 bari bahari mu mpera za Nyakanga, bivuze ko biyongereyeho 0.8 %.

Mu baturage ijana, nibura 85.6% bafite ifatabuguzi rya telefone, ni ukuvuga SIM Card.

Raporo ngarukakwezi ya RURA, yagaragaje ko Abakiliya ba sosiyete y’itumanaho, MTN Rwanda ariyo benshi, kuko abatunze SIM Card z’iyo sosiyete bangana na 62.8 % mu gihe aba Airtel/Tigo bangana na 37.2 %.

Iyi Raporo igaragaza ko muri Kanama 2021 MTN Rwanda yari ifite abafatabuguzi 6.961.928 mu gihe abafatabuguzi ba Airtel/Tigo bari 4.126.000.

MTN Rwanda na Airtel/Tigo nibyo bigo by’itumanaho bikoreshwa mu Rwanda, MTN ikaba ariyo yafunguye mbere mu Rwanda mu 1998 nyuma y’imyaka ine itangijwe muri Afurika, aho ifite icyicaro muri Afurika y’Epfo.

Yatangiye itanga serivisi zo guhamagara no kwitaba gusa ndetse no kohererezanya ubutumwa, nyuma igenda yagura ibikorwa byabo birimo gutanga umurongo wa internet, servisi za Mobile money, n’ibindi. Ubu MTN Group ikorera mu bihugu 23 ku Isi.

Airtel/Tigo byo byahujwe mu 2018 gusa Tigo Rwanda niyo yatangiye mbere mu 2009, mu gihe Airtel yo yatangiye mu 2012.

Airtel imaze kwegukana imigabane ya Tigo mu 2018 yahise igira abafatabuguzi 5.029.226. Ubu Airtel ikorera mu bihugu 20 byo muri Afurika no muri Aziya y’Amajyepfo, ikaba ifite icyicaro mu Buhinde.

Abanyarwanda basaga 85 % bakoresha telefone

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .