Apple yabaye ikigo cya mbere muri Amerika kigize agaciro ka miliyari 1000 z’amadolari

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 2 Kanama 2018 saa 10:15
Yasuwe :
0 0

Ikigo gikomeye mu bucuruzi bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga ya Apple cyujuje miliyoni 1000 z’amadolari z’agaciro gifite ku isoko nyuma y’uko umugabane wayo wazamutse ukagera kuri $207.05.

Bijyanye n’izi mpinduka, ubu birabarwa ko iki kigo mu buryo bw’igereranya, umutungo wacyo urenze kimwe cya gatatu cy’ubukungu bw’u Bwongereza, ukaba uruta ubw’ibihugu bikomeye nka Turikiya cyangwa u Busuwisi.

Apple yageze kuri aka gahigo nyuma y’imyaka 42 ishinzwe n’imyaka 117 ubwo Uruganda rutunganya amabati rwa US Steel rwavuzwe ko rufite agaciro ka tiliyari y’amadolari ya Amerika mu 1901.

Iki kigo cyamamaye mu gukora ibikoresho birimo mudasobwa zigezweho za iMac na telefoni za iPhone, cyashinzwe na Steve Jobs mu 1976. Igiciro cy’umugabane wa Apple cyazamutse inshuro 2,000% kuva Tim Cook yasimbura Jobs ku mwanya w’ubuyobozi mu 2011.

Wall Street Journal yanditse ko kuzamuka mu gaciro k’imigabane ya Apple kwatangajwe ku wa Kabiri ubwo hasohorwaga uko ibigo byakoresheje imari mu mezi atatu kugeza muri Kamena 2018.

Apple yabonye inyungu ingana na miliyari $11.5 mu mezi atatu, mu bicuruzwa bya miliyari $53.3, byatumye imigabane ya iPhone izamuka n’agaciro k’ikigo kariyongera kava kuri miliyari $935 kugera kuri miliyari 1000 z’amadolari. Kuva telefoni za iPhone zajya ku isoko mu 2007, imigabane ya Apple yazamutseho 1,100%.

Umuyobozi Ushinzwe Imari muri Apple, Luca Maestri, yavuze ko ‘‘Habaye izamuka ryihuse mu bice byose by’Isi.”

Sosiyete zihanganye na Apple zirimo Facebook zasubiye inyuma ku isoko ry’imigabane aho mu munsi umwe yatakaje miliyari zirenga $120, imigabane yayo igabanukaho 20%.

Amazon yahabwaga amahirwe yo kuzuza miliyari 1000 z’amadolari na yo yasigaye inyuma aho ifite agaciro ka miliyari $883, mu gihe ibindi bigo birimo Alphabet yabyaye Google iri kuri miliyari $845.

Apple yatangiye kugurisha mudasobwa mu 1976 ariko umutungo wayo wazamuwe na iPod zasohotse mu 2001 na telefoni za iPhone zashyizwe ku isoko mu 2007. Kuva icyo gihe ubwoko 18 bumaze kumurikwa ndetse izigera kuri miliyari 1.2 zaracurujwe.

Mu mwaka ushize, Apple yacuruje miliyari $229, ibona inyungu ya miliyari $48.4, byayishyize ku isonga mu bigo byungutse akayabo muri Amerika.

Mu mateka, ikigo PetroChina na cyo agaciro ka tiliyari $1.1 ariko imigabane yacyo yari ifitwe na Leta y’u Bushinwa. Ubu ifite agaciro ka miliyari $220.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza