00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hari impungenge z’abagore n’abakobwa bataribona mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 30 Nzeri 2021 saa 01:27
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’umwaka n’igice icyorezo cya Covid-19 kiyogoza Isi, bigaragara ko ejo hazaza ari ah’ikoranabuhanga kuko ryorohereza abantu gukomeza serivisi zitandukanye batavuye aho bari cyangwa ngo bahurire hamwe aho bashobora kwanduzanya.

Inama mpuzamahanga yabereye mu Bufaransa ku wa 30 Kamena kugeza ku wa 2 Nyakanga 2021, u Rwanda rwiyemeje kugabanya icyuho mu ikoranabuhanga hagati y’abagore n’abagabo bitarenze 2026, hagakurarwaho imbogamizi zose zikibangamira abagore n’abakobwa gukoresha ikoranabuhanga.

Umuryango Nyarwanda utari uwa Leta Save Generations Organization (SGO) uharanira iterambere ry’umwana, urubyiruko n’umugore, mu gikorwa, watangije cy’ubukangurambaga n’ubuvugizi bigamije kugabanya icyuho ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga hagati y’abagabo n’abagore, ugaragaza ko mu Rwanda kugira ngo iterambere rirambye ryifuzwa rizagerweho uko bikwiriye, hakenewe imbaraga mu kongera ubumenyi n’imikoreshereze y’ikoranabuhanga ariko ridaheza abagore n’abakobwa.

Ubu bukangurambaga bwakozwe hifashishijwe ibiganiro kuri radiyo, kuri televiziyo, ku mbuga nkoranyambaga, no mu itangazamakuru buhamagarira indi miryango itari iya Leta, abikorera n’abandi gutanga ubufasha mu kuzamura abagore n’abakobwa bagafashwa kwitabira ikoranabuhanga.

Umuyobozi ushinzwe Itumanaho muri Save Generations Organization, Hakim Mugenyi, avuga ko abana b’abakobwa n’abagore mu Rwanda bakeneye gukomeza gufashwa kwisanga mu ikoranabuhanga, kandi ntibibe ibyo mu mijyi gusa ahubwo bikagera no mu byaro.

Ati “Iterambere ntiribarirwa mu mujyi gusa, umuturage utuye za Nyamagabe, Nyagatare cyangwa za Kamonyi ataragira rya koranabuhanga, usanga iryo terambere twifuza tutarigeraho mu gihe abo bantu babiri batarabona ibyo bikoresho bakoresha mu ikoranabuhanga cyangwa se batarabona ubumenyi.”

Hakim Mugenyi yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyagaragaje ko nta terambere rishoboka hatariho ikoranabuhanga, kandi ko iterambere rigira igisobanuro iyo ntawe riheza.

Ati “Covid-19 ifite icyo yatwigishije, ifite uburyo bushya yazanye bwo gukoresha ikoranabuhanga mu bintu byinshi. Ese ikoranabuhanga muri iki gihe cya Covid-19 na nyuma yaho, wa mwana w’umukobwa cyangwa se wa mugore uri mu cyaro ari ku rwego rumwe n’umuntu utuye i Kigali?”

Yongeyeho ati “Iyo tuvuze ngo turashaka kubaka u Rwanda twifuza aho abaturage bari ku rwego rumwe, ababigiramo uruhare ni buri wese. Muri iryo terambere haba hari gahunda zitandukanye zigomba kugendana na buri wese.”

Sylvie Nsanga, umwe mu bagore baharanira uburinganire hagati y’umugabo n’umugore, yavuze ko urebye amateka y’u Rwanda n’umuco warwo, abagore n’abakobwa bagiye basigara inyuma cyane.

Ati “Muri rusange ukuntu umuco wacu uteye, ibikoresho bitandukanye ntabwo umugore yabigiragaho ububasha, ugasanga televiziyo iyo umugabo ageze mu rugo abandi bose barirukanka umugabo agasigara ku makuru cyangwa akareba umupira kandi binashoboka ko atari nabyo bibereye buri wese mu rugo.”

Yavuze ko muri icyo gihe abagabo n’abahungu bakurikiranye iby’ikoranabuhanga, abakobwa n’abagore bo baba bari mu mirimo yo mu rugo itandukanye.

Nsanga yavuze ko iterambere ry’ikoranabuhanga mu bagore ritagerwaho mu gihe hadashyizweho uburyo n’ubukangurambaga butuma abagabo bafatanya nabo, ku buryo ka kazi kazitira abagore kagabanuka.

Yakomeje agira ati “Uruhare rw’abagore mu iterambere ntabwo ari ukubahereza ikoranabuhanga gusa, si ukubahereza ubwo bumenyi gusa ni no kubagabanyiriza ibintu bituma badakoresha ikoranabuhanga.”

Hakim Mugenyi yavuze ko kuziba icyo cyuho gituma abagore batisanga mu ikoranabuhanga, bizagerwaho buri wese abigizemo uruhare kuko iterambere atari iry’umuntu umwe.

Ati “Tuba dushaka ngo izi nyigisho zihere mu ngo, umwana w’umukobwa yigishwe ariko n’ababyeyi bigishwe akamaro k’ikoranabuhanga, umubyeyi ashyireho ake.”

Ku rwego mpuzamahanga, mu bihugu bikennye ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ku bagore riri kuri 32.9 % ugereranyije n’abagabo.

Raporo Global Gender Gap Report 2021 yakozwe na World Economic Forum, igaragaza ko kuziba icyuho kiri hagati y’abagore n’abagabo mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, bizasaba nibura imyaka 135 mu gihe nta gikozwe mu maguru mashya.

Umuryango Save Generations Organization usaba inzego zose guhuza imbaraga mu kugabanya icyuho kiri hagati y’abagore n’abagabo mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu Rwanda.

Umuyobozi ushinzwe Itumanaho muri Save Generations Organization, Hakim Mugenyi, avuga ko abana b’abakobwa n’abagore mu Rwanda bakeneye gukomeza gufashwa kwisanga mu ikoranabuhanga
Sylvie Nsanga, umwe mu bagore baharanira uburinganire hagati y’umugabo n’umugore, yavuze ko urebye amateka y’u Rwanda n’umuco warwo, abagore n’abakobwa bagiye basigara inyuma cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .