00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri MIGRO, isoko ryo kuri internet ryabaye igisubizo ku bakeneye guhaha batavuye aho bari

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 5 Ukwakira 2021 saa 11:57
Yasuwe :
0 0

Rimwe mu masomo akomeye abatuye Isi bigiye kuri COVID-19 ni ugukoresha ikoranabuhanga. Internet yabaye amizero ku bashaka amafaranga, serivisi, ibicuruzwa utibagiwe n’ubuzima bwiza dore ko ubu wanayifashisha wivuza.

Mu bihe bitandukanye hashyizweho gahunda za Guma mu Rugo, ubundi amasaha yo kuba abantu bageze mu ngo ashyirwa saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Kugira ngo ukoreshe neza igihe gito gihari cyangwa ugendere ku mabwiriza yashyizweho na guverinoma hirindwa ikwirakwira ry’icyorezo, ni byiza ko wimakaza ikoranabuhanga mu byo ukora aho bishoboka hose.

Guhaha ni kimwe mu bikorwa nkenerwa bigoranye ko umuntu yamara igihe kinini atabikoze. Mu kwirinda ingendo zitari ngombwa, abashoramari batandukanye bazanye amasoko yo kuri internet aho utumiza ibicuruzwa wicaye iwawe bikakugeraho ku gihe, ku giciro kikunyuze kandi byujuje ubuziranenge.

Rugwizangoga Eric ni umwe mu biyemeje gushora imari yabo muri iryo soko ryo kuri internet, ashinga sosiyete yise “MIGRO” aho utumiza icyo ushaka wifashishije internet, umukozi wayo akakigeza aho wasabye ko bakijyana wibereye mu byawe.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yagize ati “Twatekereje gushinga MIGRO kugira ngo abantu bajye bahaha ku ikoranabuhanga. Ifite uburyo ushobora kujyaho ukoresheje telefoni cyangwa mudasobwa, aho ujya kuri ‘play store’ cyangwa ‘app strore’ ukamanura (download) porogaramu uzajya wifashisha. Ushobora no kunyura ku rubuga rwa www.migro.co.rw .”

Iyo ugeze ku rubuga uhasanga ihahiro (super marché), ibiribwa, inyama, ibikoresho by’ubwubatsi, ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo n’ibifasha gucunga umutekano nka camera, restaurants, amahoteli, ibikoresho nkenerwa mu ngo nka frigo, amapasi, matela, televiziyo n’ibindi.

Uhaha agenda yerekwa ibihari byose agahitamo ibyo ashaka. Hakurikiraho kumwereka uburyo bw’ikoranabuhanga akoresha yishyura bitewe n’aho ari, akohereza amafaranga.

Rugwizangoga ati “Iyo umaze kwishyura abashinzwe kwita ku bakiliya baba babona ibyo watumije byose. Uhitamo n’igihe ushaka bazabizanira ariko kitarenze ukwezi, ukandikaho aho babigenza n’amasaha. Icyiza cya MIGRO, ni uko aho uri hose ku Isi iyo winjiye ku rubuga urahisanga.”

Yavuze ko MIGRO ifite umwihariko wo kubanza kugenzura ko ibipimo by’ibyo igiye guha abayigana byuzuye. Ikindi ni uko ibicuruzwa byose ijyanira abayigana ibipfunyika mu mifuka cyangwa ibindi bikoresho byanditseho amazina yayo n’aho ibarizwa.

Uwahahahiye kuri MIGRO agezwaho ibyo yatumije hifashijwe moto cyangwa imodoka bitewe n’uburemere n’agaciro kabyo.

Hari ushobora kwifuza ko iyo sosiyete imufasha gukura ibintu runaka bikagezwa ahandi atabiguze na yo, uwo na we abasha kubikorerwa akishyura serivisi ahawe gusa.

Ibibazo bitandukanye Abanyarwanda baba mu mahanga bahuraga na byo boherereza sosiyete runaka amafaranga yo kugura ibintu ikabigeza ku bo byohererejwe mu gihugu, MIGRO yarabikemuye.

Uwohereje amafaranga yihitiramo ibyo kugura bihwanye na yo, byamara kugezwa ku bo bigenewe hagafatwa amashushusho yerekana ko nyirabyo yabibonye.

Rugwizangoga ashima iterambere u Rwanda rumaze kugeraho kuko ari ryo rihetse byose. Ibikorwaremezo birimo imihanda, amashanyarazi na internet bidahari umushinga we ntiwari gushoboka.

Yakomeje ati “Igihugu cyacu iyo kitagira umutekano usesuye ntabwo MIGRO iba ihari. Iyo hatabaho ubukangurambaga bwo gukoresha ikoranabuhanga muri byose, izo mbaraga ntizari kuza ngo dutangire.”

MIGRO yafungujwe mu 2015 ariko itangira ibikorwa byayo mu 2020 ubwo ahenshi mu Isi hakwirakwiraga COVID-19. Magingo aya ifite abakozi 25 bahoraho, ikagira n’abafatanyabikorwa bakora mu nzego z’ubucuruzi zitandukanye hirya no hino.

Iyo utumye ibintu kuri MIGRO ubigezwaho mu gihe gito cyane
Ibiribwa by'ubwoko butandukanye umuntu abigezwaho bimeze neza
Moto nizo zifashishwa mu kugeza ibicuruzwa hirya no hino
Izi moto zigeza ibicuruzwa aho umukiliya aherereye hose
Rugwizangonga aganira n'umunyamakuru wa IGIHE, Karirima A. Ngarambe
Itsinda rigize MIGRO riyobowe na Rugwizangoga Eric ubanza iburyo ku ifoto
Urubyiruko rukorera MIGRO ruba ruri kuri murandasi rufasha abantu bakeneye ibicuruzwa
Rugwizangoga washinze MIGRO ashima iterambere u Rwanda rumaze kugeraho kuko ari ryo rihetse byose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .