00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imiterere y’impanuka za “ascenseur” zikunze kuba mu Rwanda

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 1 Nzeri 2021 saa 03:49
Yasuwe :
0 0

Niba waragiye mu nyubako y’amagorofa ndende cyangwa ukayibona muri filime, birashoboka ko hari n’ababikubariye uzi ko iyo ari ndende iba irimo icyuma kizamura kikanamanura ibintu n’abantu. Cyitwa “ascenseur”.

Igira uruhare rukomeye mu kwihutisha urujya n’uruza mu nyubako. Ascenseur nyinshi zisanzwe zikoresha umuvuduko wa metero imwe mu isegonda, ariko nko muri Shanghai Tower yo mu Bushinwa habamo igenda metero 20 mu isegonda. Iyo ni yo yihuta cyane ku Isi.

Nubwo zihutisha ingendo bene ako kageni, nazo zishobora gutenguha abantu nk’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.

Umukozi w’Ikigo Omega Sir Ltd gisana ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo na za ascenseur, Shumbusho Emmanuel, amaze imyaka irindwi akora izagize ibibazo.

Kuva mu 2014 kugeza ubu, icyo Kigo cyitabajwe mu nyubako 12 mu bihe bitandukanye, ziganjemo iza Leta.

Mu kiganiro na IGIHE yasobanuye ko ibibazo zikunze kugaragaza birimo iby’inzugi n’imiryango binjiriramo zanga gufunguka igihe umuntu ageze iyo ajya cyangwa zikanga kwifunga.

Hari n’ubwo ishobora guhagarara uyirimo ataragera iyo ajya cyangwa aho gusohokera, hakaba ubwo ifungiranye uwinjira, rimwe na rimwe ikaba ishobora no guhanuka.

Yagize ati “Hari igihe ikibazo gituruka kuri moteri bitewe n’amasasu (bearings) yayo adakora neza, hari ubwo biterwa n’imigozi iterura ascenseur itari kuri gahunda neza cyangwa bigaterwa n’umuriro ubura bya hato na hato.”

Magingo aya inyubako zibamo ascenseur mu gihugu ziracyari nke kuko zikunze gushyirwa mu zifite amagorofa arenze atatu. Ahandi hitabazwa ingazi n’inzira z’abafite ubumuga.

Mbere inyinshi zakoreshaga ingufu z’amashanyarazi gusa, umuriro wabura mu gace runaka ugasanga ikoreshwa ryayo rirahagaze, abo ugiye bayirimo bikabayobera ku buryo byabatera n’ihungabana.

Umugenzuzi w’Imyubakire mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire,Amizero Gisèle, yabwiye IGIHE ko biteza ikibazo kuko hari nk’aho umuriro ushobora kubura umunsi wose.

Ati “Imbogamizi zikunda kubaho ni ikibazo cy’umuriro tugira mu Rwanda. Ushobora gusanga nk’umunsi wose agace runaka kawubuze cyangwa ugasanga ikoze amasaha atatu, andi yose umuriro wagiye.”

Shumbusho yagaragaje ko muri ibi bihe ascenseur itagombye gukoresha umuriro gusa ahubwo hagombye kuba hari na “générateur”.

Ati “Aho bigeze haba hari na UPS (uninterruptible power supply) ibika umuriro ugakoreshwa mu gihe amashanyarazi agize ikibazo na générateur igatinda gukora.”

Ibyo ariko Amizero yasobanuye ko uretse mu nyubako za Leta byitabwaho hakazanwa générateur, “akenshi ba rwiyemezamirimo baba babara mu mafaranga” ntibazigure.

Icyo wakora ascenseur ipfuye uyirimo

Abenshi iyo bagiye kuyinjiramo bakabona umuryango uri hafi kwifunga bihutira kwinjizamo akaboko kubera ko ifite ibyuma (sensors) byumva ko nta kiri mu nzira mbere y’uko yifunga, byasanga gihari inzugi ntizifunge.

Shumbusho yagaragaje ko bidakwiye kuko hari ubwo ibyo byuma bishobora kuba bidakora neza cyangwa byarangiritse maze akaboko winjijemo inzugi zikagafata “kandi icyo gihe ascenseur ihita ikomeza”. Icyiza ni ugukanda aho bakora iyo bayifungura kugira ngo yongere ifunguke.

Niba yanze gufunguka ugeze aho ugiye cyangwa igahagarara utaragera aho basohokera, wareba ahari ikimenyetso cy’inzogera ukahakora. Icyo gihe abari hanze bumva intabaza ko ascenseur yagize ikibazo.

Ushobora kandi gukanda ahari ikimenyetso cyo guhamagara, ukaba wavugana n’umukozi ushinzwe ibya ascenseur mu nyubako kugira ngo ufashwe.

Hatangwa inama ko uwinjiye muri ascenseur akwiye kwihutira kureba amatangazo ayirimo. Urugero ni ajyanye n’ibiro ntarengwa igomba kuzamura cyangwa umubare w’abayijyamo, kutavugira kuri telefoni n’ijwi riranguruye, kudatereka umuzigo hafi y’inzugi zayo n’ibindi.

Ba nyir’inyubako cyangwa abashinzwe umutekano wazo bagirwa inama yo guhamagara abazi gusana ascenseur vuba bishoboka mu gihe bamenye ko hari ikibazo igize, by’umwihariko irimo abantu.

Impinduka mu miterere ya ascenseur

Uko iterambere rigenda riza n’ikoranabuhanga rirushaho gutera imbere ari nako ryoroshya ubuzima.

Ascenseur ya mbere yakoreshejwe mu nyubako ya Haughwout Department Store i New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika. Hari mu 1857, gusa bivugwa ko nyuma y’imyaka itatu yahagaritswe gukoreshwa kuko abantu banze kuyigendamo.

Yagenderaga ku muvuduko wa metero 12 mu munota, none ubu hagezweho igenda metero 20 mu isegonda.

Shumbusho yasobanuye ko uretse umuvuduko hari n’izindi mpinduka nyinshi zaje nko kuba hashyirwamo ibyuma bizana umuyaga, camera zongera umutekano ndetse no kuba zifite UPS kandi mbere zarishingikirizaga amashanyarazi gusa.

Ascenseur zikunda kugira ibibazo mu gihe umuriro wabuze
Shumbusho Emmanuel umaze imyaka irindwi asana ascenseur, yavuze ko bidakwiye kwinjiza akaboko mu muryango wayo mu gihe inzugi zigiye kwifunga utarinjira
Ascenceur zimwe zigira ibibazo bitewe n'imigozi iziterura iba idakora neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .