00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yagaragaje ko ikoranabuhanga ridakwiye kugarukira gusa ku kugeza internet kuri bose

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Nzeri 2021 saa 08:58
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yatangaje ko ubufatanye mu by’ikoranabuhanga budakwiye kugarukira gusa ku kugeza umurongo mugari wa internet (Broadband) kuri bose, ko ahubwo bukwiye no kugera ku kugeza kuri bose ibikoresho by’ikoranabuhanga na serivisi zihendutse.

Yabigarutseho kuri iki Cyumweru, tariki ya 19 Nzeri 2021, ubwo yari ayoboye Inama ngarukamwaka ya Komisiyo y’umurongo mugari w’Itumanaho rya Internet (Broadband Commission).

Iyi nama yanitabiriwe n’Umuyobozi wa kabiri w’iyi Komisiyo, Carlos Slim n’abayobozi bungirije bayo, Houlin Zhao na Audrey Azoulay.

Perezida Kagame akaba n’Umuyobozi w’iyi Komisiyo yavuze ko ubufatanye mu by’ikoranabuhanga bukwiye kurenga ku kugeza abantu umurongo mugari wa Internet.

Ati “Mbere y’uko dutangira reka ngire ibyo mvuga, icya mbere ni uko ubufatanye mu by’ikoranabuhanga bikeneye kurenga ku kugeza ku bantu umurongo mugari wa Internet. Dukeneye no kuziba icyuho kiri mu kuyoboka no gukoresha ibikoresho na serivisi bihendutse, mu kugera ku makuru ahari no kubaho bigendanye n’ikoranabuhanga.”

Yavuze ko icya kabiri ari uguha agaciro abafatanyabikorwa bose bakorana mu kuzuzanya mu mirimo ya Broadband Commission nka Edison Alliance.

Ihuriro Edison Alliance ryatangijwe mu rwego rwo guharanira ko nta n’umwe usigara inyuma mu kuryoherwa n’ibyiza by’ikoranabuhanga.

Umukuru w’Igihugu yakomeje ati “Gushyira mu bikorwa izi gahunda bizatanga imbaraga zikenewe.’’

Perezida Kagame yavuze ko Broadband Commission igomba gukomeza kuba uburyo bwo kwihutisha iterambere ry’ikoranabuhanga.

Iyi nama ngarukamwaka yabaye ku nsanganyamatsiko igira iti “Abaturage mu mutima wa gahunda zigamije kugeza umurongo mugari wa Internet kuri bose’”

Komisiyo y’Umurongo mugari w’Itumanaho yashinzwe mu 2010 igamije kuzamura uruhare rw’ikoranabuhanga mu igenamigambi mpuzamahanga no guteza imbere ikoreshwa ryaryo muri buri gihugu.

Mu 2015 ni bwo iyi komisiyo yongeye gutangazwa nka Komisiyo y’Umurongo mugari igamije Iterambere rirambye nyuma y’uko Umuryango w’Abibumbye wari umaze kwemeza Intego zigamije Iterambere rirambye.

Perezida Kagame yagaragaje ko ikoranabuhanga ridakwiye kugarukira gusa ku kugeza internet kuri bose
Iyi nama yitabiriwe n'abayobozi batandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .