00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusaruro wa Rwasat-1, icyogajuru cy’u Rwanda kiri mu isanzure

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 17 Nzeri 2021 saa 08:51
Yasuwe :
0 0

Hashize imyaka hafi ibiri u Rwanda ku bufatanye n’u Buyapani rwohereje icyogajuru cya mbere mu isanzure cyiswe Rwasat-1, kugira ngo gitange amakuru ajyanye n’ubutaka bw’u Rwanda aho gifata amashusho cyifashishije camera zacyo ebyiri akagenzurwa n’abahanga mu by’ikoranabuhanga.

Iki cyogajuru cyoherejwe kuwa 25 Nzeli 2019, gikoranye akuma gato gafite ubushobozi buhambaye butuma kibasha gupima ingano y’amazi mu butaka, ubushyuhe, ubuhehere n’ibindi bipimo bijyanye n’imiterere y’ibihe, bigafotorwa na za camera ubundi bikoherezwa.

Amashusho cyohereza ku Isi, aba yerekana ibyo abantu ubwabo batabasha kubona kuko baba begereye ubutaka cyane, mbese ni nka kwa kundi udashobora kubona ibyo umunyabugeni ari gushushanya ku gikuta igihe umwegereye, ariko wajya kure ukabasha kubibona neza.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yavuze ko kuva Rwasat yakoherezwa mu isanzure itanga amakuru yifashishwa na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi kugira ngo iyakoreshe mu ngamba zijyanye no kongera umusaruro.

Yagize ati “Amakuru menshi ni ukureba ubutaka bushobora kuba bwahingwaho. Bungana gute, bwahingwaho ibiki, ariko ayo makuru agenda afatanya n’andi makuru agenda ava mu rindi koranabuhanga.”

“Hari icyo icyogajuru, hari za drones [utudege duto tutagira abapilote] hari ugukoresha utwuma tukubwira ikiri mu butaka utabasha kubona ‘sensor’, ibyo byose bikaba ari amakuru agenda yunganirana mu kugira ngo tubashe kunoza cyane cyane ubugenzuzi bwa Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kugira ngo babone uburyo barushaho kwifashisha ikoranabuhanga ritandukanye kugira ngo tuzamure umusaruro w’ubuhinzi.”

Rwasat ireshya na 30cm z’uburebure na 10 cm z’ubugari, gipima 3,8 kg. Kimwe n’ibindi byogajuru bingana nayo, bimara mu isanzure imyaka iri hagati y’ibiri n’itatu, bigasimburwa n’ibindi kugira ngo bikomeze gutanga amakuru yizewe, aho gishobora kukwereka ubutaka butoshye, bugaragazwa n’ibara ry’icyatsi n’ubwumye mu ibara rya kaki n’ibindi kandi mbere y’igihe.

U Rwanda rukomeje gukora iyo bwabaga mu guteza imbere ikoranabuhanga cyane cyane iri koreshwa mu buhinzi nka kimwe mu bifatiye runini ubukungu bwarwo kuko bugize 31% by’umusaruro mbumbe w’igihugu GDP.

Muri Werurwe 2021, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yatoye itegeko rishyiraho Ikigo gishinzwe Ibijyanye n’Isanzure (Rwanda Space Agency ‘RSA’) aho kitezweho gufasha u Rwanda gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere rishya rishingiye ku isanzure n’ikoranabuhanga rijyanye naryo mu guteza imbere umutekano, imitunganyirize y’imijyi, ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kurengera ibidukikije.

Rwasat ifite ibiro 3,8 ariko itanga amakuru meza kandi menshi y'ubutaka bw'u Rwanda yifashishwa mu buhinzi
Iyi foto ntiyafatiwe mu Rwanda ariko yerekana bumwe mu buryo ifoto y'icyogajuru iba imeze mu kwerekana imiterere y'ubutaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .