Abanyarwanda bakoresha internet bageze kuri 52.1%

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 16 Mata 2019 saa 12:50
Yasuwe :
0 0

Imibare y’Urwego Ngenzuramikorere, RURA, igaragaza ko kugeza mu Ukuboza 2018, abanyarwanda bangana na 52.1% ari bo bakoreshaga internet bavuye kuri 7.9% babarwaga mu 2010.

Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye nk’imwe mu nzira yo kugera ku iterambere ryihuse kandi rirambye.

RURA igaragaza ko mu 2010 umubare w’Abanyarwanda bakoreshaga internet wari 821,504 mu gihe mu mpera za 2018 bari miliyoni 6.1. Ni mu gihe u Rwanda rwari rufite intego yo kuba nibura 35% by’abaturage bazaba bakoresha internet mu mwaka wa 2020.

RURA igaragaza ko ubwiyongereye bw’abaturage bakoresha internet buterwa n’ikiguzi cyayo kiri hasi n’uburyo abaturage begerejwe bakanoroherezwa gutunga telefone zigezweho zikoresha internet.

Mu basaga miliyoni esheshatu bakoreshaga internet mu Rwanda kugeza mu Ukuboza umwaka ushize, miliyoni 3.4 bakoreshaga iya MTN Rwanda, miliyoni 2.6 bakoresha iya Airtel/Tigo, abarenga ibihumbi 10 bakoresha iya BSC Ltd abandi bagakoresha iy’ibindi bigo bitanga internet muri 25 bibarurwa mu Rwanda.

Imibare yerekana ko internet ya 2G na 2.5G zigera ku buso bwa 99.13% mu gihugu no ku baturage 99.92% ; internet ya 3G na 3.5G zigera ku buso bwa 77.40% no ku baturage 93.37%, mu gihe 4G LTE igera ku buso bwa 94.2% no ku baturage 96.6%.

Muri iri tumanaho ryose telefoni zigendanwa ziza imbere kuko n’abazitunze biyongereye, bakagera kuri 9, 700,609 bangana na 82.1% by’abaturage bose kugeza mu Ukuboza 2018 mu gihe abakoresha telefoni zo mu nzu ari 12,960 bingana na 0.1%.

U Rwanda rukomeje kwinjiza serivisi zitandukanye mu ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza