Huawei yahigitse Apple ku isoko ryo gucuruza telefoni

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 1 Kanama 2018 saa 08:59
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’Abashinwa izobereye mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga, Huawei, yigaranzuye Apple mu bijyanye n’ingano y’umubare wa telefoni zacurujwe, ifata umwanya wa kabiri ku Isi.

Ibigo by’Ubushakashatsi birimo International Data Corporation (IDC), Canalys na IHS Markit, byatangaje ko Huawei yacuruje telefoni zigera kuri miliyoni 54 mu gihembwe cya kabiri cya 2018, inyongera ya 40% ugereranyije n’uko byari byifashe mu wawubanjirije.

CNN yanditse ko iri zamuka ryafashije Huawei gutambuka kuri Apple, ariko inegera Samsung ya mbere yo yacuruje telefoni miliyoni 70 mu gihembwe giheruka, ariko igabanukaho 10% ugereranyije no mu mwaka washize.

Umusesenguzi w’Ikigo gitanga Ubujyanama mu bijyanye n’ibikoresho by’ikoranabuhanga cya IDC, Ryan Reith, yatangaje ko “Izamuka rya Huawei ritanga icyizere, ahanini bishingiye ku buryo izamura izina ku isoko itarizwiho cyane.”

Huawei yageze ku mwanya wa kabiri mu gihe hari amasoko manini nk’irya Amerika itagaragaraho bitewe no kwikanga ko ikoranabuhanga ryayo rishobora gukoreshwa na Leta y’u Bushinwa mu kuneka no guperereza ibindi bihugu. Iyi sosiyete yasobanuye ko telefoni zayo nta kibazo cy’umutekano zifite.

Huawei yakoresheje ibanga ryo kugurisha telefoni za make ku Mugabane wa Aziya, aho ubucuruzi bwayo bwikubye kabiri mu gihe nk’icyo mu mwaka ushize. Yanabonye isoko rikomeye mu Burayi, mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Afurika.

Huawei iri muri sosiyete zifite intego yo gushyiraho umuyoboro ukwirakwiza internet yihuta ya 5G.

Huawei iri ku mwanya wa kabiri ku Isi mu gucuruza telefoni nyinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza