Tigo Rwanda yungutse abafatabuguzi bashya barenga ibihumbi 68 mu kwezi kumwe

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 18 Ugushyingo 2017 saa 04:15
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’itumanaho, Tigo Rwanda, imaze kwikubira 40% by’abakoresha telefoni bose mu Rwanda nyuma yo kunguka abafatabuguzi 68 555 mu Ukwakira 2017 gusa.

Ikigo Ngenzuramikorere, RURA, kivuga ko muri uyu mwaka abakiliya ba Tigo biyongereyeho 3.5% kuko bari 36.5% muri Ukuboza 2016, ubu bose hamwe ni 3 456 237.

Iyi sosiyete niyo yakiriye abafatabuguzi bashya kurusha izindi muri Nzeli na Ukwakira 2017 kuko biyongereyeho 2%.

Umuyobozi wa Tigo Rwanda, Philip Amoateng, yemeza ko ubwiyongere bw’abayikoresha buterwa na servisi nziza batanga.

Ati “Ubwiyongere b’abafatabuguzi ni ikimenyetso cy’icyizere batugirira gikomeje kwiyongera na serivisi nziza dutanga nka internet yihuta, Tigo Cash, gusaranganya amakarita hose kandi ku gihe.”

Yongeyeho ko ubwiyongere b’abakoresha Tigo bujyana na gahunda nshya yiswe ‘Tigo yanjye’ izaba irimo amahirwe atuma abakiliya bashobora guhamagara ku mirongo yose, ku mugabane wa Afurika no ku yindi migabane ku giciro gito.

Tigo Rwanda ni ikigo cy’itumanaho cya kabiri gifite abafatabuguzi benshi mu Rwanda. Giteganya ko uyu mwaka uzarangira kiri ku mwanya wa mbere mu gihugu, dore ko ari nacyo gifite abakiriya biyongera kurusha ibindi.

Umuyobozi wa Tigo Rwanda, Philip Amoateng

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza