Haje porogaramu ya mudasobwa izafasha abanyeshuri kwiga biboroheye

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 20 Mutarama 2017 saa 06:05
Yasuwe :
0 0

U Rwanda ni igihugu gishimwa n’imiryango itandukanye mu guteza imbere ikoranabuhanga, bishingira ku kuba rurifata nka moteri mu guteza imbere igihugu cyane cyane mu kugera ku cyerekezo cyihaye cyo kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi, by’umwihariko mu bijyanye no guhanga imirimo mishya kandi myinshi ku rubyiruko.

Bishobora kugerwaho hashingiye ku kuba hari abamaze gutangiza porogaramu nyinshi zirimo n’uburyo bushya buzajya bukoreshwa mu mashuri, ndetse bukorohereza abanyeshuri n’abarezi kubona imfashanyigisho.

Ikigo gikora porogaramu za mudasobwa cyitwa ‘Data System’, cyakoze iyitwa “eshuri” irimo amasomo yose yagenewe kwigishwa mu mashuri, ikabamo n’uburyo bworoshye bwo gukurikirana amasomo no kuganira na mwarimu ku byigwa.

Umuyobozi mukuru wa Data System’, Nadia Uwamahoro, yatangarije IGIHE ko bakoze iyo porogaramu hagamijwe gukoresha uburyo bworoshye bw’ikoranabuhanga kugira ngo hatangwe uburezi bufite ireme, kandi bworohereza abanyeshuri n’abababigisha.

Yagize ati “Guverinoma yacu yatangije gahunda nziza y’uko buri mwana wese w’u Rwanda akoresha Mudasobwa, nasanze rero hakenewe porogaramu izajya ifasha abarimu kubona ibikubiye mu mfashanyigisho, ndetse n’umunyeshuri akaba abasha gusoma no kureba amasomo igihe cyose ashakiye.”

Yakomeje agira ati “Bizagabanya kandi n’amafaranga abantu bakoreshaga bandika cyangwa bafotoza impapuro, ndetse birinde ibidukikije, ikindi abanyeshuri bazajya babona ubufasha mu by’amasomo buvuye ku barimu babo kandi bikorwe mu buryo bw’ikoranabuhanga.”

Ni porogaramu ishobora gufasha mu guteza imbere urwego rw’uburezi nk’uko Umuyobozi ushinzwe guteza imbere ikoranabuhanga n’ikoreshwa ryaryo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, (RDB), Steve Mutabazi yabyemeje.

Yagize ati “Ahazaza h’igihugu hari mu biganza by’urubyiruko, kuko ku bwanjye kubona abanyeshuri bakoresha ikoranabuhanga mu myigire yabo mbibona nk’ikintu cy’ingenzi. Ubu ni uburyo bwiza bwo gushyira amasomo mu buyo bw’ikoranabuhanga, iyo ubikoze utyo uba wongereye umusaruro mu bijyanye n’imyigire.”

Iyi porogaramu ya ’eshuri’ biteganyijwe ko umunyeshuri ufite mudasobwa, azajya yishyura amafaranga 1000 ku mwaka, agahabwa amasomo azigishwa hakoresheje ikoranabuhanga.

Gukoreshwa kw’iryo koranabuhanga bivuze ko umwarimu ashobora kutazongera kwandika amasomo (Notes) ku kibaho, kuko zizajya ziba ziri muri mudasobwa ndetse n’umunyeshuri ntibyongere kumutwara umwanya ari kwandika kuko azajya aba abifite muri mudasobwa ye.

Icyegeranyo cya World Economic Forum cyiswe ‘The Global Information Technology Report 2015’, cyashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere mu bihugu bisaga 143 byo hirya no hino ku isi mu gukoresha ikoranabuhanga mu nzego zose.

Umuyobozi Mukuru wa Data System, Nadia Uwamahoro asobanura imikorere ya porogaramu yakoze
Nadia Uwamahoro, Umuyobozi Mukuru wa Data System ije korohereza abanyeshuri kwiga
Umuyobozi ushinzwe guteza imbere ikoranabuhanga n’ikoreshwa ryaryo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, (RDB), Steve Mutabazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza