Impinduka ku bakoresha mudasobwa n’ibindi bikoresho birimo Windows 7 na 8.1

Yanditswe na Habimana Jean Baptiste
Kuya 18 Mata 2017 saa 11:43
Yasuwe :
0 0

Ikompanyi y’Ikoranabuhanga y’Abanyamerika ya Microsoft yatangiye guhagarika Windows 7 na 8.1 muri mudasobwa zigikoresha ubu buryo, inatanga ubutumwa bwihariye bwo gukoresha ’version’ igezweho.

Muri Mutarama uyu mwaka nibwo Microsoft yatangaje uyu mugambi wo guhagarika Windows 7 na 8.1 muri mudasobwa zirimo izo mu bwoko bwa Intel, AMD (Advanced Micro Devices) na Qualcomm bivugwa ko zitakijyanye n’igihe.

Icyo gihe ntabwo itariki yo gushyira mu bikorwa iki cyemezo yatangajwe, gusa bisa n’ibyatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga batangaje ko Microsoft yatangiye guhagarika uburyo bwo kuvugurura Windows 7 na 8.1 mu bikoresho by’ikoranabuhanga bikoresha Kaby Lake, processor ikoreshwa mu mashini zo mu bwoko bwa Intel.

Abari kugerageza kuvugurura bari guhabwa ubutumwa bugaragaza ko Windows yabo itari gukunda, ko bashobora gukoresha igezweho.

Microsoft yavuze ko processor itanga ubushobozi bushya kugira ngo ifashe ibyo bikoresho bifite imikorere itakijyanye n’igihe ariko nanone bigaragara ko ari uburyo bwo kubuza abantu gukoresha Windows 7 na 8.1, ahubwo bakoreshe Windows 10.

Kugeza magingo aya kandi impinduka z’imikorere ya Microsoft ziracyateje urujijo. Processors za Skylake ziri mu itegeko rivuguruye rya Microsoft ariko yo igatangaza ko bamwe mu bazikoresha bazaguma kwakira Windows 7 na 8.1 zivuguruye, mu gihe abandi bitazakunda.

Mu gihe Microsoft idatanze ubufasha bwayo, umuntu ntashobora kuzabona ubutumwa bumumenyesha uburyo bwo kurinda mudasobwa ye virusi, zishobora kwangiza ibyo umuntu yabitse muri mudasobwa.

Abantu bazakenera gukoresha Windows 10, mu gihe bitakorwa hari impungenge ko ubujura bwifashishije ikoranabuhanga bwakwiyongera cyane binyuze muri iyi nzira.

Nkuko bitangazwa na NetMarketShare, hafi icya kabiri cy’abakoresha mudasobwa baracyakoresha Windows 7, yashyizwe ahagaragara mu mwaka wa 2009.

Microsoft yatangiye gukora impinduka kuri mudasobwa n’ibindi bikoresho birimo Windows 7 na 8.1

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza