Abanyarwanda begerejwe amahirwe yo guhaha ubumenyi bwo gutegura ingendo z’indege

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Gashyantare 2018 saa 12:15
Yasuwe :
2 0

Mu rwego rwo guha ubumenyi abataragize amahirwe yo kwiga no gukora ibijyanye no gutegura ingendo z’indege, NEXUS Academy yashyizeho uburyo buzafasha Abanyarwanda kubona ibyangombwa mpuzamahanga (Certified Aircraft Dispatcher) binyuze mu mahugurwa azatangirwa mu Mujyi wa Kigali.

Amahugurwa afite intego yo gutanga ubumenyi mu bijyanye n’ingendo z’indege ku bantu bashya muri uyu mwuga, azatuma bagera ku rwego rwemewe n’Ikigo cy’Igihugu kigenzura Indege za Gisivili mu Rwanda (RCAA) ari nacyo kizabagenera ibyangombwa bibaha ububasha bwo gukora ako kazi.

Abantu bagira uruhare mu gutegura ingendo, kugenzura uko zikorwa kuva zihagurutse, imiyaga zihura nayo, inkuba n’ibicu byijimye n’ibindi bibazo by’inzira zo mu kirere n’imiterere y’ikibuga zikoresha bazwi nka “Flight dispatcher.”

Amahugurwa yo kubategura ku buryo bashobora guhangana ku isoko ry’umurimo mpuzamahanga azabera muri Elevate Suites kuva ku wa 5 Werurwe kugeza ku ya 11 Gicurasi 2018.

Inshingano za Flight dispatcher zimuhesha ububasha bwo kumenya uburyo indege igera mu cyerekezo iganamo nta kibazo bitewe no kwita ku byerekeye urugendo birimo n’ingano y’amavuta igomba gukoresha n’umuvuduko igenderaho nyuma yo kugenzura ikirere.

Umuntu ufite izi nshingano we na pilote ni bo bashyira umukono ku rwandiko ruha indege uburenganzira bwo guhaguruka. Ni we kandi ushobora gutanga itegeko ryo gusubika cyangwa guhindura amasaha y’urugendo rw’indege mu gihe agize impungenge z’ikirere cyangwa izindi.

Umuhanga mu kugenzura ingendo z’indege uzwi nka “Aircraft Dispatcher” afatwa nk’umuyobozi w’indege ukorera ku butaka, ndetse inshingano ze ziri mu mirimo yubahwa kandi ihembwa neza mu bwikorezi bwo mu kirere.

Amahugurwa azatangwa na Nexus Academy mu gihe cy’ibyumweru 10, akubiyemo ajyanye n’iby’ibanze ku ngendo z’indege, ubumenyi bw’ikirere no kugenzura imyuka yacyo, itumanaho, gutegura ingendo, amategeko agenga uko ingendo zitegurwa n’ayandi menshi.

Abitabira aya mahugurwa bavoma ubumenyi butuma bahatana ku isoko ry’akazi mu ngeri zitandukanye mu bigo birimo Sosiyete Nyarwanda ikora ingendo zo mu Kirere, RwandAir, Akagera Aviation na RCAA.

Ni ku nshuro ya kabiri, Nexus igiye guhugurira abanyeshuri mu Mujyi wa Kigali. Mu Ugushyingo 2015, NEXUS Academy yatanze amahugurwa y’iminsi umunani ku bahawe ubumenyi bujyanye no kugenzura ingendo z’indege mu Mujyi wa Kigali nk’uburyo bwo gutanga ubumenyi bw’ibanze mu kunoza ingendo z’indege.

Amahugurwa yemerewe abantu bari hejuru y’imyaka 21, bafite icyemezo kigaragaza ko basoje amashuri yisumbuye, ibi byiyongeraho kwishyura 8000$, asaga miliyoni esheshatu mu mafaranga y’u Rwanda, utabariyemo imisoro.

Abanyeshuri bahuguwe mu 2015 bahawe imirimo mu bigo bikomeye mu gihugu
Abanyeshuri bahabwa amahugurwa yibanda ku buryo ingendo z'indege zitegurwa no kugenzura icyahungabanya umutekano wazo
Abanyarwanda begerejwe amahirwe yo guhaha ubumenyi bw'uburyo ingendo z'indege zitegurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza