00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere itsinda ry’abantu batari impuguke ryakoreye urugendo mu isanzure

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 16 Nzeri 2021 saa 10:37
Yasuwe :
0 0

Abantu bane batarimo umushakashatsi mu by’isanzure bari kuyikoreramo urugendo ruzamara iminsi itatu mu mushinga wiswe “Inspiration 4”. Ni urwa mbere rukozwe n’abantu badasanzwe ari abahanga mu by’isanzure.

Ku wa 15 Nzeli 2021 ni bwo iryo tsinda ryahagurukiye ahitwa Kennedy Space Center muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ryagiye mu cyogajuru cya Dragon Capsule cyakozwe na Sosiyete isanzwe ikora ubushakashatsi mu isanzure, SpaceX, ikaba ari nayo ibayobora ikanabakurikirana aho banyura hose yifashishije abakozi bayo bari ku Isi bakorana n’ikoranabuhanga ryagishyizwemo.

Iryo tsinda riyobowe n’umunyemari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ya Shift4 Payments iteza imbere ibikorwa byo kwishyurana hifashishijwe amakarita ya Credit Card, Jared Isaacman.

Uwo mugabo w’imyaka 38 ni nawe waguze icyogajuru cyabatwaye maze abandi batatu abahamo imyanya bitewe no kwishimira ibyo bakoze yumva ko bifite ireme.

Uwitwa Hayley Arceneaux w’imyaka 29 ngo yahawe ayo mahirwe kuko akiri umwana muto yarwaye cancer yo mu magufa aza kuyikira, nyuma agaruka gukorana n’Ibitaro bya St Jude Children’s Research byamuvuye kugira ngo n’abandi bagira uburwayi nk’ubwo yari afite barusheho kwitabwaho.

Dr Sian Proctor w’imyaka 51 we yari agiye kuba umwe mu bashakashatsi bakorera Ikigo cy’Abanyamerika gikora Ubushakashatsi mu Isanzure (NASA) mu 2009, abura amahirwe mu cyiciro cya nyuma. Asanzwe ari inzobere mu by’ubumenyi bw’Isi n’ubusesenguzi bwabyo.

Amakuru avuga ko yahawe umwanya muri icyo cyogajuru kubera ubugeni bwe no kugaragaza ubumenyi mu bijyanye no kwihangira imirimo. Yagize uruhare mu ikorwa ry’amadirishya y’icyo cyogajuru bagiyemo.

Ni mu gihe Chris Sembroski w’imyaka 42 yahawe umwanya kubera impano yahaye Ibitaro bya St Jude kandi Isaacman akaba arimo muri gahunda yo gukusanya miliyoni 200$ yo gushyigikira ibikorwa byabyo.

Sembroski yahoze mu Ngabo za Amerika zirwanira mu Kirere (US Air Force) ndetse ni umwenjeniyeri mu Kigo cya Lockheed Martin cyamenyekanye mu gukora intwaro, indege no gucunga amakuru mu by’umutekano.

Bazagera mu ntera ya kure cyane

Nubwo SpaceX yatangaje ko Inspiration 4 izaba irimo abantu batari abahanga mu by’isanzure gusa, icyogajuru kibatwaye kizagera mu ntera ya kilometero 575 kandi kizazenguruka aho ari ho hose mu isanzure.

Ugereranyije n’icy’umunyemari w’Umwongereza, Richard Branson, uheruka kujyayo muri Nyakanga 2021, kizagera kure cyane kuko we n’itsinda ry’abantu batanu bageze mu ntera ya kilometero 90.

Umunyamerika, Jeff Bezos, na we wagiyeyo muri uko kwezi ari kumwe n’itsinda ry’abandi batatu, yagarukiye muri kilometero 100.

Isaacman yatangaje ko yishimiye kuba icyogajuru bagiyemo kizagera kure cyane ugereranyije n’aho ibindi bikunze kugarukira.

Umunyemari w’Umunyamerika akaba na nyiri SpaceX, Elon Musk, yavuze ko ashaka guhindura abantu “ibiremwa bishobora gutura ku mibumbe itandukanye”.

Isaacman yagaragaje ko Inspiration4 ari ikimenyetso cy’uko ibintu birimo kugana muri uwo murongo.

Itsinda riri muri urwo rugendo ryahawe amahugurwa y’amezi atandatu na SpaceX ku buryo bazitwara n’ibyo bazagenda bakora bageze mu isanzure.

Umunyemari Jared Isaacman (wa kabiri uturutse iburyo) ni we wishyuye icyogajuru abandi abahamo imyanya
Iri tsinda ry'abasivile gusa rigiye bwa mbere mu isanzure rigizwe n'abagore babiri n'abagabo babiri
Babanje guhugurwa amezi atandatu
Bazamara iminsi itatu mu isanzure, bagere mu ntera ya kilometero 575

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .