Abakinnyi b’u Rwanda Hadi Janvier abona bashobora kwegukana ‘Tour du Rwanda 2018’

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 30 Nyakanga 2018 saa 03:03
Yasuwe :
0 0

Mu nshuro icyenda Tour du Rwanda imaze gukinwa kuva yaba mpuzamahanga mu 2009, enye ziheruka zegukanywe n’Abanyarwanda ndetse inzozi ni zose ku batoranyijwe kuzahagararira igihugu uyu mwaka, bashaka kongera kuyegukana bagakomeza kwandika amateka.

Mu ntangiro z’iki cyumweru, abatoza b’amakipe atatu azaserukira u Rwanda arimo Les Amis Sportif, Benediction na Team Rwanda, bashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 15 bazaba bayagize bitewe n’uko bitwaye mu marushanwa anyuranye yabaye muri uyu mwaka, haba imbere mu gihugu no hanze yacyo.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Hadi Janvier wari umwe mu nkingi za mwamba ubwo u Rwanda rwegukanaga Tour du Rwanda ya mbere mu 2014 n’iya kabiri mu 2015, yatangaje uko abona iri siganwa uyu mwaka ndetse n’abakinnyi bagenzi be abona bafite ubushobozi bwo kuryegukana.

Hadi wakurikiranye Tour du Rwanda ebyiri ziheruka nk’umufana kuko yari mu bihano akaba yarongeye kugirirwa icyizere uyu mwaka, yagize ati "Mbere na mbere ni ibyishimo kuba ngiye kongera gukina Tour du Rwanda, ni isiganwa rikomeye buri mukinnyi aba yifuza gukina."

Yakomeje agira ati "Twagize amahirwe yo kwiga imihanda mishya tuzakoresha uyu mwaka [Musanze-Karongi na Karongi-Rubavu]. Uko byagenda kose abanyamahanga amakorosi ari hariya azabagora cyane."

Abajijwe ku cyizere afite ko Tour du Rwanda 2018 yaba iya gatanu ikurikirana yegukanywe n’Umunyarwanda, yagize ati "Abakinnyi barakomeye cyane, harimo abakuru n’abato kandi turafashanya, kuyitwara ntabwo byaba bitangaje. Nkurikije uko tumeze, mbona hari abakinnyi nka bane babifitiye ubushobozi nka Nsengimana Jean Bosco, Munyaneza Didier, Mugisha Samuel ndetse na Byukusenge Patrick."

Hadi yakomeje avuga ko mu gihe aba Banyarwanda bazaba bakinira amakipe y’imbere mu gihugu byaba byanze ko begukana iri rushanwa, bashobora gufasha abandi Banyarwanda, Ndayisenga Valens na Uwizeye Jean Claude bazaba bakinira Pays des Olonnes Cycliste Côte de Lumière (POCCL) yo mu Bufaransa kuko icy’ingenzi ari uko indirimbo y’igihugu y’u Rwanda iririmbwa.

Tour du Rwanda y’uyu mwaka izaba ari iya nyuma ikinwe iri rushanwa riri ku rwego rwa 2.2 kuko muri Gashyantare umwaka utaha rizatangira kuba riri ku rwegp rwa 2.1, rikazaba riri mu marushanwa abiri ya mbere akomeye muri Afurika kimwe na La Tropical Amissa Bongo yo muri Gabon.

Abakinnyi 15 bazakinira amakipe y’u Rwanda:

I.Team rwanda

1.Mugisha sammuel
2.Munyaneza didier
3.Hakiruwizeye Samuel
4.Ruberwa Jean Damascene
5.Niyireba Innocent

II. Benediction Club

1.Manizabayo Eric
2.Nsengimana Jean Bosco
3.Byukusenge Patrick
4.uwizeyimana Boneventure
5.Hadi Janvier

III.Les amis Sportifs

1.Ukiniwabo Jean Paul Rene
2.Hakizimana seth
3.Tuyishimire Ephrem
4.Rugamba Janvier
5.Mugisha Moïse

Uduce twa Tour du Rwanda 2018 n’imihanda tuzacamo

- Ku wa 5 Kanama: Rwamagana-Rwamagana: 104 Km
- Ku wa 6 Kanama: Kigali-Huye: 120,3 Km
- Ku wa 7 Kanama: Huye-Musanze: 195,3Km
- Ku wa 8 Kanama: Musanze-Karongi: 135,8 Km
- Ku wa 9 Kanama: Karongi-Rubavu: 95,1 Km
- Ku wa 10 Kanama: Rubavu-Kinigi (Parike y’Ibirunga): 108,5 km
- Ku wa 11 Kanama: Musanze- Kigali (imbere ya MIC): 107,4 km
- Ku wa 12 Kanama: Kigali (Stade Amahoro)- Kigali (Nyamirambo): 82,2 km

Amakipe azitabira Tour du Rwanda 2018

I. Amakipe y’ibihugu

- Ikipe y’u Rwanda
- Ikipe ya Afurika y’Epfo
- Ikipe ya Eritrea
- Ikipe ya Ethiopia

II. Amakipe yo muri Afurika

- Les Amis Sportif (Rwanda)
- Benediction (Rwanda)
- GSP Algeria (Algeria)
- Kenyan Riders Safaricom (Kenya)
- Team Sampada (Afurika y’Epfo)
- Bai Sicasal- Petro de Luanda (Angola)

III. Amakipe yo hanze ya Afurika

- Team Loup Suisse Romandie (u Busuwisi)
- Marc Pro GYM One Cycling Team (USA)
- Team Haute-Savoie Rhône Alpes (u Bufaransa)
- Equipe De POC Côte De Lumière (u Bufaransa)
- Team Embrace The World (u Budage)

Nsengimana Jean Bosco wegukanye Tour du Rwanda 2015 n'ubundi ari mu bo Hadi Janvier wari umubereye kapiteni icyo gihe aha amahirwe yo kuyitwara uyu mwaka
Mugisha Samuel usanzwe ukinira Dimension Data yo muri Afurika y'Epfo ariko uzakinira u Rwanda uyu mwaka, ari mu bakinnyi Hadi Janvier aha amahirwe yo kwitwara neza
Munyaneza Didier ugiye gukina Tour du Rwanda ya kabiri yagaragaje impano idasanzwe ku buryo afitiwe icyizere cyo kuba yaba Umunyarwanda wa kane wegukanye Tour du Rwanda
Hadi Janvier asanga Patrick Byukusenge usanzwe azwiho gufasha cyane bagenzi ba gutsinda nawe ashobora kwegukana Tour du Rwanda 2018
Mu gihe byaba byanze ko Umunyarwanda ukina imbere mu gihugu yambara umwenda w'umuhondo, bazafasha abavuye hanze barimo Ndayisenga Valens kwegukana iyi siganwa
Hadi Janvier yagarutse mu bazaserukira igihugu muri Tour du Rwanda uyu mwaka nyuma yo kudakina ebyiri ziheruka kuko yari mu bihano
Abanyarwanda biteguye guhatana muri Tour du Rwanda 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza