Mu muhango wabereye i Kigali ku wa Gatandatu tariki ya 4 kanama 2018 wo gutangaza amakipe azitabira irushanwa ryo gusiganwa ku magare Tour du Rwanda 2018, nibwo habaye igikorwa cyo gutangiza ikipe y’abakobwa y’umukino w’amagare yitwa ‘Benediction Club’.
Iyi kipe igizwe n’abakinnyi icumi b’abakobwa yitoreza mu karere ka Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba; muri uwo muhango yamurikiwe ibikoresho by’umwuga yahawe birimo amagare mashya, imyambaro yabugenewe irimo ingofero, amasogisi, inkweto, ibitambaro birinda intoki, n’amakoti y’imvura.
Ibi bikoresho Benediction Club yabihawe ku bufatanye bw’abashinze iyi kipe barimo Félix Sempoma, umufatanyabikorwa Projetto Rwanda ikomoka mu gihugu cy’u Butaliyani n’abandi bafatanyabikorwa barimo ZYP yanatanze ubwishingizi bw’abakinnyi igihe cy’umwaka, BIANCHI, BRIKO, SIDI na MeM ku bufatanye na Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Umuco na Siporo.
Sempoma usanzwe ari n’umutoza w’iyi kipe avuga ko basanganwe ikipe y’abahungu, igitekerezo cyo gushinga iy’abakobwa we na bagenzi be bakaba baragitewe n’uko abakobwa batakunze kwitabira umukino w’amagare kubera inzitizi z’umuco.
Yashimangiye ko asanga igihe kigeze ngo abakobwa na bo bitabire uyu mukino utuma bagorora ingingo, ukaba wanabatunga kuko mu marushanwa bazajya bahabonera ibihembo.
Uhagarariye Projetto Rwanda, Uwanyirigira Leonie, yagaragaje icyizere ko ibi bikoresho bizafasha aba bana b’abakobwa gukora imyitozo ku buryo bw’umwuga, ashima urwego abakobwa bo muri Benediction Club bamaze kugeraho yizera ko mu minsi ya vuba bazatangira kwitabira amarushanwa abera mu Rwanda no ku rwego rwa Afurika.
Yagize ati "Abakobwa icumi baracyari bake, ariko iyi ni intangiriro, turizera ko uyu mubare uziyongera ababyeyi bakaduha abana b’abakobwa tukabatoza umukino w’amagare, uzabafasha gukora siporo, kwidagadura ariko uzanabafasha kubaho kuko mu marushanwa ."
Benediction Club iri mu makipe atatu ari guhatana muri Tour du Rwanda yatangiye kuri iki Cyumweru tariki 5 Kanama ikazasozwa ku wa 12 Kanama 2018. Muri uyu mwaka ihagarariwe na Manizabayo Eric, Nsengimana Jean Bosco, Byukusenge Patrick, Uwizeyimana Boneventure na Hadi Janvier








TANGA IGITEKEREZO