Cogebanque yishimiye guhemba umunyarwanda wa mbere uzamuka kuva Tour du Rwanda yatangira (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 1 Werurwe 2019 saa 08:28
Yasuwe :
0 0

Mugisha Moïse yabaye Umunyarwanda wa mbere wahembwe nk’umukinnyi uzamuka cyane mu misozi muri Tour du Rwanda 2019 imaze gukinwa uduce dutanu.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 28 Gashyantare 2019, nibwo Mugisha yegukanye iki gihembo gitangwa na Banki y’Ubucuruzi ya Cogebanque, mu gace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2019 kegukanywe na Biniam Girmay w’Ikipe y’Igihugu ya Érythrée.

Abasiganwa bahagurutse i Karongi mu Murenge wa Bwishyura basoreza i Musanze ku ntera y’ibilometero 138,7. Aka gace katangiwemo amanota y’ahazamuka mu misozi ya Nyamuhembe, Congo-Nile, Gakeri na Sashwara.

Mugisha usanzwe abarizwa muri Fly Cycling Club, akaba ari gukinira Team Rwanda, ni we warushije abandi guterera imisozi, yambikwa umwenda utangwa na Cogebanque.

Uyu musore uvuka mu Murenge wa Busogo muri Musanze aho isiganwa ryasorejwemo yabwiye IGIHE ko yakoresheje imbaraga nyinshi ashaka amanota yo guterera.

Yagize ati “Uyu munsi natanze ibyo nari mfite. Ubu meze neza ndetse iminsi isigaye nzakomeza gushyiramo imbaraga.’’

Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque, Iyamuremye Antoine, yavuze ko banki yagukanye n’urwego rwa Tour du Rwanda.

Yagize ati “Twahembye Mugisha kandi twishimiye intsinzi y’Umunyarwanda. Imisozi yose yazaga ari imbere.’’

Abitabiriye ibirori by’amagare byasorejwe i Musanze banasobanuriwe uko Cogebanque yabashyize igorora ibafasha kwizigamira mu buryo bworoshye.

Yagize ati “Ni umwanya wo kubwira abantu ko iyo irushanwa ryagutse na banki iraguka, idasize Abanyarwanda muri gahunda zo kubitsa no kuzigama, banafungura konti yabo ya Itezimbere, aho badacibwa amafaranga y’umufuragiro ya buri kwezi. Iyo konti igufasha byinshi kandi ukabona n’agatabo ka sheke. Iguha amahirwe yo guhabwa inguzanyo n’ubujyanama bwo kuyikoresha.’’

Konti ya Itezimbere ya Cogebanque itanga amahirwe yo kubona ikarita ya Mastercard ifungura imiryango yo guhahira ahantu harenga miliyoni 36, utitwaje amafaranga mu ntoki.

Iyamuremye yashimye imikoranire y’abakiliya bayifashije kwaguka mu myaka 20 ishize.

Ati “Ni byiza ko Abanyarwanda batangira kwizigamira kandi barabishaka. Cogebanque nk’umuterankunga w’amagare yarabegereye ngo ihaze ukwifuza kwabo.’’

Cogebanque yashyizeho umurongo utishyurwa aho yakira abakiliya bayo binyuze kuri 5050.

Umuntu ufunguye konti ya Itezimbere agirwa inama yo gufungura iyishamikiyeho ya Teganya, imufasha kuzigamira ejo hazaza. Iyi konti yunguka 5% kandi igihe nyirayo ayashakiye ashobora kuyakuraho.

Tour du Rwanda yazamuye urwego iva ku cyiciro cya 2.2 ijya kuri 2.1, binajyana n’ibihembo byakubwe hafi gatatu, aho uzayegukana azahabwa 4000$.

Ibirori byo gusoza iri siganwa ku wa 3 Werurwe 2019, bizahemberwamo abakinnyi bitwaye neza barimo uwa mbere mu guterera imisozi wagenewe umwenda uzatangwa na Cogebanque, ukazaherekezwa 400$; abazamukurikira bazahabwa 200$ na 100$.

Inkuru wasoma: Biniam Girmay ukinira Érythrée yegukanye agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2019

Mugisha Moïse ukinira Fly Cyling Club yambitswe na Cogebanque umwenda w'urusha abandi kuzamuka
Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque, Iyamuremye Antoine, yavuze ko iyi banki yakomeje kwagura ibikorwa byayo no kugeza serivisi nziza ku bakiliya
I Musanze hari umunyabufindo wakoraga udukoryo dutandukanye
Yakoraga utuntu tudasanzwe agacurika icupa ririmo inzoga ariko ntimeneke
Abanya-Musanze bitabye Cogebanque ari benshi basobanurirwa ibyiza biri mu kwizigamira no guteganyiriza ahazaza
Cogebanque ni umuternkunga w'imena wa Tour du Rwanda 2019
Cogebanque yashyizeho amahirwe ku bashaka gutombora amafaranga
MC Tino ari mu basobanura ibikorwa Cogebanque yazaniye abitabira Tour du Rwanda 2019

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza