Eritrea yagiye iryoshya Tour du Rwanda inshuro zose yayitabiriye ibifashijwemo n’abakinnyi bakomeye nka Amanuel Meron, Eyob Metkel, Kudus Merhawi, Debesay Mekseb, Okubamariam Tesfom, Gebreigzabhier Amanuel n’abandi ikaba ari nayo ifite agahigo ko kwegukanamo etapes nyinshi (19).
Iyi kipe yasezeye habura iminsi ibiri ngo isiganwa ritangire kubera ibibazo by’amikoro yahuye nabyo, abategura Tour du Rwanda bakaba bahise batangaza ko isimbuwe na SNH Velo Club yo muri Cameroun.
SNH Velo Club yaherukaga kwitabira Tour du Rwanda ya 2016 ifite abakinnyi barimo Fosing Robert, Mba Hervé Raoul, Guewa Clovis ariko uwasigaye mu mitwe ya benshi mu bakunzi b’umukino w’amagare akaba ari Kamzong Clovis, umwe mu bakinnyi bakomeye cyane iyi kipe igenderaho.
Amakipe azitabira Tour du Rwanda 2018
I. Amakipe y’ibihugu
Ikipe y’u Rwanda
Ikipe ya Afurika y’Epfo
Ikipe ya Ethiopia
II. Amakipe yo muri Afurika
Les Amis Sportif (Rwanda)
Bénédiction (Rwanda)
GSP Algeria (Algeria)
SNH Velo Club (Cameroun)
Kenyan Riders Safaricom (Kenya)
Team Sampada (Afurika y’Epfo)
Bai Sicasal- Petro de Luanda (Angola)
III. Amakipe yo hanze ya Afurika
Team Loup Suisse Romandie (u Busuwisi)
Marc Pro GYM One Cycling Team (USA)
Team Haute-Savoie Rhône Alpes (u Bufaransa)
Equipe De POC Côte De Lumière (u Bufaransa)
Team Embrace The World (u Budage)
Uduce twa Tour du Rwanda 2018 n’imihanda tuzacamo
Ku wa 5 Kanama: Rwamagana-Rwamagana: 104 Km
Ku wa 6 Kanama: Kigali-Huye: 120,3 Km
Ku wa 7 Kanama: Huye-Musanze: 195,3Km
Ku wa 8 Kanama: Musanze-Karongi: 135,8 Km
Ku wa 9 Kanama: Karongi-Rubavu: 95,1 Km
Ku wa 10 Kanama: Rubavu-Kinigi (Parike y’Ibirunga): 108,5 km
Ku wa 11 Kanama: Musanze- Kigali (imbere ya MIC): 107,4 km
Ku wa 12 Kanama: Kigali (Stade Amahoro)- Kigali (Nyamirambo): 82,2 km

TANGA IGITEKEREZO