Umunyarwanda Mugisha Samuel ni we ukiri ku isonga ku rutonde rusange ndetse yagumanye umwenda w’umuhondo mu gihe hasigaye uduce dutatu ngo Tour du Rwanda 2018 isozwe.
Hellmann yakoresheje amasaha abiri, iminota 27 n’amasegonda 34 anganya ibihe na Julius Jayde; basize David Lozano ho amasegonda abiri mu gihe Munyaneza Didier, Uwizeye Jean Claude, Favre Teylaz Benjamin na Mugisha Samuel baje inyuma y’aba mbere ho amasegonda atatu.
Ni agace ka kabiri, uyu Mudage yegukanye nyuma y’ako ku wa 7 Kanama 2018 ka Huye-Musanze k’ibilometero 199.7.
Tour du Rwanda mu gace ka gatandatu izakinirwa mu mihanda ya Rubavu ugana mu Kinigi ahazakoreshwa ibilometero 108,5.
Amafoto yo gutanga ibihembo


























Abakinnyi 10 ba mbere mu gace ka Karongi-Rubavu:
1. HELLMANN Julian wa Team Embrace the World 02h27’34’’
2. JULIUS Jayde wa South Africa 02h27’34’’
3. LOZANO RIBA David wa Team Novo Nordisk ESP 02h27’36’’
4. MUNYANEZA Didier wa Team Rwanda 02h27’37’’
5. UWIZEYE Jean Claude wa POC Cote de Lumière 02h27’37’’
6. FAVRE TEYLAZ Benjamin wa Haute Savoie Auvergne Rhône 02h27’37’’
7. MUGISHA Samuel wa Team Rwanda 02h27’37’’
8. VOSS Arnaud wa POC Cote de Lumière 02h27’40’’
9. DORING Jonas wa Team Descartes Romandie 02h27’40’’
10. HAILEMICHAEL Mulu wa Ethiopia 02h27’40’’
Abakinnyi 10 ba mbere ku rutonde rusange:
1. MUGISHA Samuel wa Team Rwanda 16h35’30’’
2. UWIZEYE Jean Claude wa POC Cote de Lumière 16h35’51’’
3. HAILEMICHAEL Mulu wa Ethiopia 16h35’54’’
4. LOZANO RIBA David wa Team Novo Nordisk 16h37’20’’
5. DORING Jonas wa Team Descartes Romandie 16h37’43’’
6. NDAYISENGA Valens wa POC Cote de Lumière 16h37’46’’
7. HELLMANN Julian wa Team Embrace the World 16h38’01’’
8. MUNYANEZA Didier wa Team Rwanda 16h38’32’’
9. LAGAB Azzedine wa Groupement Sportif Des Petroliers 16h38’34’’
10. TEMALEW Bereket Desalegn wa Ethiopia 16h40’08’’
Andi mafoto y’abakinnyi basiganwa mu muhanda






















Mugisha yatanze icyizere ku Banyarwanda
Nyuma y’agace ka Karongi-Rubavu, Mugisha yatangaje ati “Ndashimira Abanyarwanda mbabwira ko dukomeje gufatanya. Icyizere kiracyahari cyo gutwara Tour du Rwanda.”

Mugisha yasoje ku mwanya wa karindwi asigwa na Jullian wa mbere amasegonda atatu.
UKO ISIGANWA RYAGENZE:


Abakinnyi bageze ku murongo wo gusorezaho bari mu gikundi cyarimo na Mugisha Samuel ufite umwambaro w’umuhondo.
12:28: Umudage Julian Hellmann ni wegukanye agace ka Karongi-Rubavu kakinwe ku nshuro ya mbere muri Tour du Rwanda kuva yaba mpuzamahanga mu 2009.
12:20: Abakinnyi basigaje ibilometero 10 ngo basoze. Bari kumanuka binjira muri Rubavu aho abafana benshi bategereje kureba uwegukana agace ka Karongi- Rubavu kakinwe ku ntera y’ibilometero 95.
Umunya-Ethiopia HAILEMICHAEL Mulu yegukanye amanota y’umusozi wa kabiri, yakurikiwe na Manizabayo Eric, Nsengimana Jean Bosco na Mugisha Samuel.
Ni ku nshuro ya mbere, Tour du Rwanda iganuye ku muhanda uca ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu gace ka Karongi-Rubavu. Uyu muhanda urimo amakorosi menshi ariko nta gushidikanya abareba uyu mukino muri aka gace baryohewe.
11:20: Abakinnyi bane barimo Ndayisenga Valens, Mugisha Samuel, Uwizeye Jean Claude na David Lozano bakurikiye Mugisha Moïse wabasize amasegonda 30.
Amafoto y’abakinnyi mu muhanda bava Karongi bagana Rubavu







- Nsegimana Jean Bosco avuga ku kurinda Mugisha ufite umwenda w’umuhondo ati “Tuzi icyo gukora.”
Mbere yo guhaguruka berekeza i Rubavu, Nsengimana Jean Bosco uri mu bakinnyi bakuru bafite n’amateka kuko yegukanye Tour du Rwanda 2015, aganira na IGIHE ku kibazo kiri hagati ya Mugisha Samuel na Ndayisenga Valens cyo kutumvikana yavuze ko nk’Abanyarwanda bamaze gufata umwanzuro w’icyo bagomba gukora.
Yagize ati "Kiriya kibazo ntacyo gitwaye kuko Valens afite ikipe ye kandi ubwo hari ibyo iba yamubwiye agomba gukurikiza, bivuze ko ubu turamufata nk’abandi banyamahanga bose. Icyemezo ni uko twe tugomba gufasha Mugisha akagumana umwenda w’umuhondo kuko nta kandi kazi dufite."
Yakomeje agira ati "Mu byo twaganiriye n’abatoza iki kibazo ntikirimo ariko ubu Valens ashatse kugenda namugarura nk’uko nagarura umuzungu. Abatoza hari ibyo baba badusabye ariko natwe nk’abantu baba bari mu muhanda hari ibyo tuba tubona, si ubwa mbere tunyonze, tuzi icyo gukora."
10:54: Abakinnyi bane b’Abanyarwanda bari imbere bageze mu Murenge wa Mushubati. Batatu ni aba Les Amis Sportifs, bakurikiwe na Mugisha Samuel ufite umwambaro w’umuhondo.
Mugisha Moïse ukinira Les Amis Sportifs y’i Rwamagana ni we uri imbere yasize igikundi ho amasegonda 42.
10:40: Abakinnyi bamaze kugenda ibilometero 20. Hadi Janvier, Girardet David, Timothy Rugg, Kamzong Clovis, Tientcheu Michel na Uwizeyimana Bonaventure bavuye mu gikundi ariko gihita kibafata.
10:35: Umunyarwanda Hadi Janvier yegukanye aman0ta ya mbere y’ahantu hatambika, akurikirwa na Byukusenge Patrick na DoringJonas.
Abasiganwa bahagurukiye imbere y’Ishami rya Cogebanque i Karongi bakomereza Nyabahanga bazamuka umusozi wa mbere utangirwa amanota wa Nyamuhebe baca kuri Fuwaye, Musorongo, Rubengera, bakomereza mu Karere ka Rutsiro, bahita bazamuka umusozi wa kabiri unagoranye cyane, baca Gisiza, Nkomero, Gakeri mbere yo kuzamuka umusozi wa gatatu ari na wo wa nyuma watangiwe amanota.
Bakomereje Kinihira, Nyagahinika, Kivumu, Kabuye, Gatyazo, Pfunda, basoreza mu Mujyi wa Rubavu.
10:25: Amanota y’agasozi ka mbere kabazwe abasiganwa bagenze ibilometero bine barenze ahitwa Nyamuhebe bagana Fuwaye katwawe na HAILEMICHAEL Mulu, akurikirwa na KIPLAGAT Cornelius na BURU Temesgen.
Mu Mujyi wa Rubengera abafana ni benshi ku mihanda bakereye kureba uko abakinnyi banyonga igare.
10:17: Abakinnyi bageze kuri Fuwaye mu Karere ka Karongi. Bose uko ari 68 batangiye isiganwa ry’uyu munsi baracyari kugendera mu gikundi.
10:00: Abakinnyi batangiye kubarirwa ibihe nyuma y’urugendo rw’ikilometero kimwe na metero 500. Bari kugendera ku muvuduko wo hejuru cyane.

Amagare yahagurukiye hafi y’Ibitaro Bikuru bya Kibuye mu Karere ka Karongi:







9:30: Abakinnyi bageze imbere ya Cobeganque aho bahagurukiye. Bari kwishyushya mu muhanda mbere yo gutangira urugendo rugana mu Karere ka Rubavu banyuze mu muhanda wa Kivu Belt. Abanyonzi 69 ni bo basigaye mu isiganwa nyuma y’iminsi ine ya Tour du Rwanda.
Ese Mugisha Samuel aragumana umwenda w’umuhondo?
Mugisha Samuel aracyafite umwenda w’umuhondo yambaye ku munsi wa kabiri nyuma yo kwegukana agace ka Kigali- Huye, aracyarusha Uwizeye Jean Claude wa kabiri ukinira Equipe De POC Côte De Lumière yo mu Bufaransa na Hailemichael Mulu wa Ethiopia amasegonda 21 ari nayo yashyizemo ku munsi yambara umuhondo kuko aribo baje bamukurikiye.
Aba bombi ni abakinnyi bakomeye ndetse muri buri gace baza mu b’imbere ariko abakinnyi bakomeye cyane barimo Umunya-Espange Lozano David ukinira Team Novo Nordisk wa kane, Umusuwisi Jonas Döring ukinira Akros -Renfer SA na Ndayisenga Valens, Umunyarwanda ufite agahigo ko kwegukana iri siganwa inshuro ebyiri ukinana na Uwizeye muri Equipe De POC Côte De Lumière bakomeje gusatira Mugisha cyane.
Aramutse atagize ibyago byo gutobokesha cyangwa ibindi, mu gace k’uyu munsi Mugisha ni umwe mu bafite amahirwe yo kwitwara neza kuko kiganjemo kuzamuka kandi ubwe akaba yarigaragaje nk’umwami w’imisozi mu 2016 ubwo yitabiraga Tour du Rwanda bwa mbere akegukana umwambaro w’umukinnyi uzamuka kurusha abandi akanabisubiramo uyu mwaka mu isiganwa rya Giro Ciclistico della Valle d’Aosta Mont Blanc mu Butaliyani.
Mugisha ushyigikiwe na bagenzi be b’Abanyarwanda bakina imbere mu gihugu ndetse na Uwizeye Jean Claude yanashimiye by’umwihariko ubwo yambaraga umwenda w’umuhondo, yifitiye icyizere ko azakomeza kuwurwanaho kugera ku munsi wa nyuma.
Kudacana uwaka na Ndayisenga Valens byamwongereye imbaraga
Nyuma y’agace ka Musanze-Karongi kuri uyu wa Gatatu, Mugisha Samuel nta guca ku ruhande yatangaje ko atishimiye uburyo mugenzi we Ndayisenga Valens, yafashije kwegukana Tour du Rwanda 2016, we akomeje gushaka ko yasigara inyuma agatakaza umwenda w’umuhondo ariko ashimangira ko bidashobora kumuca intege.
Ndayisenga we avuga ko yaje mu Rwanda ari kumwe n’ikipe ye yo mu Bufaransa akinira kandi icyayizanye ari ugutsinda bityo igihe cyose yabona uko yambara umwenda w’umuhondo nta kabuza yawambara kandi ibyo akora ataba agamije guhangana na Mugisha ahubwo ari ibyo abatoza be baba bamutegetse kandi aribo agomba kubaha kuko mu gihe atabikora ashobora no gusezererwa.
Tour du Rwanda 2018 igeze ahakomeye aho Mugisha Samuel wambaye umwenda w’umuhondo yatangiye kotswa igitutu, irakomeza mu gace ka gatanu gahagukira mu Karere ka Karongi kerekeza i Rubavu ku ntera ya kilometero 95.1, kamwe mu tugufi tuzakinwa uyu mwaka ariko kiganjemo kuzamuka cyane.
Umujyi wa Rubavu uzwi ho kuba iwabo w’abanyabirori baba bavuye hirya no hino mu gihugu, niwo utahiwe kwakira kimwe mu birori bikomeye bibera ku butaka bw’u Rwanda, ‘Tour du Rwanda’, igeze ku munsi wa gatanu mu munani izamara kugira ngo hamenyekanye uwahize abandi.
Mu bakinnyi 79 batangiye iri siganwa hasigayemo 68, mu bavuyemo hakaba harimo Umunyarwanda Tuyishimire Ephrem wakiniraga Les Amis Sportifs y’i Rwamagana bivuze ko isigaranye abakinnyi bane.
Abakinnyi bose bahagurutse i Karongi imbere ya Cogebanque, saa 10:00 zuzuye, biteganyijwe ko bagera i Rubavu saa 12:29 mu gihe bagendeye ku muvuduko w’ibilometero 39 ku isaha mu gihe bashobora kuhagera saa 12:37 baba bagendeye ku muvuduko wa kilometero 37 ku isaha.
Abakinnyi 10 ba mbere ku rutonde rusange nyuma y’uduce tune:
1. MUGISHA Samuel wa Team Rwanda: 14:07’53’’
2. UWIZEYE Jean Claude wa POC Cote de Lumière : 14 :08’14’’
3. HAILEMICHAEL Mulu wa Ethiopia: 14:08’14’’
4. LOZANO RIBA David wa Team Novo Nordisk:14:09’44’’
5. DORING Jonas wa Team Descartes Romandie: 14:10’03’’
6. NDAYISENGA Valens wa POC Cote de Lumière : 14 :10’06’’
7. HELLMANN Julian wa Team Embrace The World: 14:10’27’’
8. LAGAB Azzedine wa Groupement Sportif Des Petroliers : 14 :10’54’’
9. MUNYANEZA Didier wa Team Rwanda: 14:10’55’’
10. TEMALEW Bereket Desalegn wa Ethiopia: 14:10’57’’
Karongi iri mu turere dukora ku Kiyaga cya Kivu bituma iza ku isonga mu dukungahaye ku bucuruzi bw’ibikomoka mu mazi.



Amafoto: Niyonzima Moïse
TANGA IGITEKEREZO