Tour du Rwanda: Lozano David yegukanye agace ka Musanze-Kigali, Mugisha aguma ku isonga (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel, Manzi Rema Jules
Kuya 11 Kanama 2018 saa 10:24
Yasuwe :
0 0

Lozano Riba David ukina muri Team Novo Nordisk yegukanye agace ka karindwi ka Tour du Rwanda ka Musanze-Kigali ku ntera y’ibilometero 107.5 kakinwe kuri uyu wa Gatandatu.

Lozano Riba David yakoresheje amasaha abiri, iminota 48 n’amasegonda 18, yakurikiwe na Ndayisenga Valens wakoresheje amasaha abiri, iminota 48 n’amasegonda 35 anganya ibihe na Uwizeye Jean Claude bakinana muri POC Côte de Lumière yo mu Bufaransa na Mugisha Samuel wa Team Rwanda.

Nyuma y’uduce turindwi tumaze gukinwa muri Tour du Rwanda, Umunyarwanda Mugisha Samuel ni we uyoboye urutonde rusange imbere ya Uwizeye Jean Claude ukinira POC Côte de Lumière yo mu Bufaransa arusha amasegonda 21 na Mulu Hailemichael wo muri Ethiopia asiga umunota umwe n’amasegonda 33.

Mugisha Samuel icyizere gikomeje kwiyongera

Yagize ati “Ndishimye cyane. Ntabwo birarangira ndetse nta kwirara ko twatwaye Tour du Rwanda. Ejo Abanyarwanda bazaze kudushyigikira ari benshi."

UKO ISIGANWA RYAGENZE:

Amafoto ya bimwe mu bihembo byatanzwe:

Abakinnyi 10 ba mbere mu gace ka Musanze-Kigali

1. LOZANO RIBA David wa Team Novo Nordisk 02h48’18’’

2. NDAYISENGA Valens wa POC Cote de Lumière 02h48’35’’

3. UWIZEYE Jean Claude wa POC Cote de Lumière 02h48’35’’

4. MUGISHA Samuel wa Team Rwanda 02h48’35’’

5. KAMAU GICHORA Joseph wa Kenyan Riders 02h48’53’’

6. NSENGIMANA Jean Bosco wa Benediction 02h49’01’’ 43’’

7. RUGG Timothy wa Team Embrace the World USA 02h49’10’’

8. MUGISHA Moise wa Les Amis Sportifs 02h49’13’’

9. BYUKUSENGE Patrick wa Benediction 02h49’14’’

10. GATHIAMBO Joshphat wa Kenyan Riders 02h49’14’’

Abakinnyi 10 ba mbere ku utonde rusange nyuma y’uduce turindwi

1. MUGISHA Samuel wa Team Rwanda 22h20’27’’

2. UWIZEYE Jean Claude wa POC Cote de Lumière 22h20’48’’

3. HAILEMICHAEL Mulu wa Ethiopia 22h21’37’’

4. LAGAB Azzedine wa Groupement Sportif Des Petroliers 22h21’53’’

5. LOZANO RIBA David wa Team Novo Nordisk 22h22’00’’

6. NDAYISENGA Valens POC Cote de Lumière 22h22’43’’

7. TEMALEW Bereket Desalegn wa Ethiopia 22h23’17’’

8. DORING Jonas wa Team Descartes Romandie 22h23’53’’

9. MUNYANEZA Didier wa Team Rwanda 22h24’12’’

10. GOUDIN Valentin wa Haute Savoie Auvergne Rhône Alpe 22h25’31’’

13:21: Lozano Riba David yegukanye agace ka karindwi ka Tour du Rwanda ka Musanze-Kigali.

13:20: Lozano Riba David wa Team Novo Nordisk ni we uri imbere yasize igikundi kirimo Mugisha Samuel.

13:16: Abasiganwa bageze ku Kinamba, bagiye kuzamuka ku Muhima bahinguke imbere ya MIC. Mugisha Samuel ari mu gikundi cy’abakinnyi bari imbere.

13:11: Abakinnyi bari kuzenguruka, bageze hafi ya Gare ya Kacyiru. Igikundi kiri imbere kirimo Mugisha Samuel.

-  Ibihembo byose bizatangwa mu madolari ku wa 12 Kanama 2018 imbere ya Stade ya Kigali i Nyamirambo. Tour du Rwanda iri kuba ku nshuro ya 10 kuva yashyirwa ku ngengabihe y’Ishyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), ni iya nyuma ibaye iri ku bipimo bya 2.2 kuko mu 2019 izajya kuri 2.1.

12: 50: Abakinnyi batanu basatiriwe n’abandi bane. Ubu abakinnyi icyenda barimo Mugisha Samuel ufite umwenda w’umuhondo bari kugendera hamwe. Bari kuzenguruka inshuro imwe bagaruka imbere ya MIC aho basoreza.

-  Umuhanda bakoresha bazenguruka

Abakinnyi baranyura kuri MIC bakomereze muri rond point yo mu mujyi basubire kuri Yamaha-Kinamba- Ku Rwibutso ku Gisozi -ULK-FAWE-Kagugu-Kabuga ka Nyarutarama-TV1- Gare ya Kacyiru- Kinamba-Hotel Okapi-MIC

-  Kuva i Nyabugogo ahari ibihumbi by’abafana kugera aho isiganwa risorezwa hari intera y’ibilometero 23.

Andi mafoto y’abakinnyi mu muhanda

12:38: Abakinnyi basigaje kwiruka ibilometero 36. Abagera kuri bane bayobowe na Timothy Rugg, Buru Temesgen, Kamau Gichora na Araujo Bruno ni bo bari imbere y’igikundi bagisize amasegonda 56.

-  Mugisha Samuel (ukinira Dimension Data for Qhubeka itaritabiriye Tour du Rwanda 2018) w’imyaka 20 yahagurutse i Musanze ari ku mwanya wa mbere, akurikiwe na Jean-Claude Uwizeye wa POC Côte de Lumière yo mu Bufaransa arusha amasegonda 21 na Mulu Hailemichael wo muri Ethiopia asiga amasegonda 24.

Mu nshuro icyenda Tour du Rwanda imaze kuba, Abanyarwanda begukanyemo enye ziheruka harimo ebyiri za Ndayisenga Valens (2014 na 2016), imwe Nsengimana Jean Bosco (2015) n’imwe ya Areruya Joseph y’umwaka ushize.

12:28: Bruno Araujo, Rugg Timothy na Buru Temesgen bakomeje kuyobora igikundi bagisize umunota umwe. Bagiye kumanuka Shyorongi berekeza Nyabugogo.

12:20: Abakinnyi bamaze kugenda ibilometero 65. Abari imbere basize igikundi ho umunota umwe.

UNDI MUKINNYI YAVUYE MU ISIGANWA: Hentalla Joonas wa Team Novo Nordisk yavuye mu isiganwa ariko impamvu ntiratangazwa.

12:01: Abakinnyi batatu barimo Araujo Bruno, Buru Temesgen na Rugg Timothy bari imbere, bamaze gusiga igikundi iminota ibiri.

11:50: Abakinnyi barenze kwa Nyirangarama barangajwe imbere na ba bandi batatu basize igikundi umunota umwe n’amasegonda 15.

-  Amanota ya mbere y’umukinnyi uzi kuvuduka cyane yatwawe na Araujo Bruno, yakurikiwe na Buru Temesgen na Timothy Rugg.

-  Agace ka karindwi ka Tour du Rwanda kava mu Mujyi wa Musanze kugera mu Mujyi wa Kigali rwagati karimo udusozi turindwi twatangiweho amanota. Uyu munsi hatanzwe amanota y’aho gusiganwa cyane (sprint) ahantu habiri harimo ayabazwe abasiganwa bava kuri Station SP kugera kwa Nyirangarama mu Karere ka Rulindo. Bari bamaze kugenda ibilometero 40.5.

-  Mu minota 60 ya mbere, abakinnyi bagenderaga ku muvuduko w’ibilometero 38 ku isaha.

11:35: Abakinnyi bageze mu Karere ka Rulindo basatira kwa Nyirangarama. Araujo Bruno, Buru Temesgen na Rugg Timothy ni ba bayoboye. Barahasanga abafana benshi bategereje kureba uko banyonga igare.

-  Amanota y’agasozi ka mbere yatwawe n’Umunyamerika Timothy Rugg; yakurikiwe na Kamau Gichora Joseph, Buru Temesgen na Voos Arnaud.

11:10: Abakinnyi basigaje ibilometero 88 ngo bagere mu Mujyi wa Kigali rwagati. Timothy Rugg wa Team Embrace The World yo mu Budage na Kamau Gichora Joseph wa Kenyan Riders Safaricom basize igikundi.

-  Biteganyijwe ko umukinnyi wa mbere agera ku murongo wo gusorezaho imbere y’inyubako ya MIC saa 13:21 mu gihe azaba yakoresheje ibilometero 39 ku isaha.

-  Abakinnyi babiri bavuye mu isiganwa barimo Uwizeyimana Bonaventure wa Benediction Club y’i Rubavu urwaye Malarira n’Umudage Julian Hellmann ukinira Team Embrace The World wegukanye uduce tubiri turimo akavuye Karongi gasorezwa Rubavu ku ntera y’ibilometero 95 n’aka Huye-Musanze k’ibilometero 199.7.

10:46: Abakinnyi bane barimo Hadi Janvier wa Benediction Club, Joonas Henttala wa Team Novo Nordisk, ARAUJO Bruno wo muri Angola na Louis Mehdi, bacomotse mu gikundi bakiri muri Musanze. Bamaze kugisiga amasegonda 12.

-  Abakinnyi 62 ni bo bahagurutse mu Mujyi wa Musanze imbere y’isoko. Ubu bari mu nzira berekeza mu Mujyi wa Kigali.

10:33: Isiganwa ryatangiye, abakinnyi batangiye kubarirwa ibihe bageze ku kiraro basohoka muri Musanze.

10:28: Abanyonzi ni bwo bahagurutse. Bakoze ibilometero bitatu na metero 500, basohoka mu Mujyi wa Musanze.

10:20: Abakinnyi batangiye gusinya mbere yo guhaguruka.

Hakizimana Sept wa Les Amis Sportifs yishyushya mbere yo guhaguruka
Uwizeyimana Bonaventure wa Benediction Club y’i Rubavu yavuye mu isiganwa kubera uburwayi
Mugisha Samuel yahagurutse mu Mujyi wa Musanze yambaye umwenda w'umuhondo
Abakinnyi ba Benediction Club y'i Rubavu basenga mbere yo guhaguruka

9:30: Abakinnyi batangiye kugera imbere y’isoko rya Musanze aho bahagurukiye. Mu bagera kuri 79 batangiye Tour du Rwanda hasigayemo 64. Mu bavuyemo harimo Umunyarwanda Tuyishimire Ephrem ukinira Les Amis Sportifs y’i Rwamagana wagize ikibazo cy’imvune.

Abakinnyi 62 basigaye muri Tour du Rwanda igeze ku munsi wa karindwi bahagurutse i Musanze aho bagomba gukora intera y’ibilometero 107.5 basoreza rwagati mu Mujyi wa Kigali imbere y’inyubako ya MIC.

Tour du Rwanda iva i Kigali ku munsi wayo wa kabiri abakinnyi berekeza i Huye, umwenda w’umuhondo bose baba barwanira wari wambawe n’Umunya-Algeria Azzedine Lagab ukinira Groupement Sportif des Petroliers Algerie awamburwa n’Umunyarwanda Mugisha Samuel uwo munsi kugeza ubu akaba akiwufite ndetse we na Team Rwanda abereye kapiteni bakaza gusesekara Nyabugogo bemye.

Agace k’uyu munsi gashobora gufasha Mugisha Samuel usanzwe uzwiho kuba umwami w’imisozi kugumana umwenda w’umuhondo kuko n’ubwo harimo ahantu hamanuka cyane nka Buranga na Shyorongi, haniganjemo udusozi harimo dutandatu tuza gutangirwaho amanota y’umukinnyi uzamuka kurusha abandi.

Mu gihe abakinnyi baraba bageze i Kigali barakoresha umuhanda wa Nyabugogo-Yamaha-Hotel Okapi-MIC- bace kuri rond point yo mu mujyi basubire kuri Yamaha-Kinamba- Ku Rwibutso ku Gisozi -ULK-FAWE-Kagugu-Kabuga ka Nyarutarama-TV1- Gare ya Kacyiru- Kinamba-Hotel Okapi-MIC ari naho bahita basoreza.

Mu bakinnyi 79 bari bitabiriye Tour du Rwanda 2018, hasigayemo 62 mu bavuyemo hakaba harimo Abanyarwanda babiri barimo Uwizeyimana Bonaventure wa Benediction na Tuyishimire Ephrem ukinira Les Amis Sportifs y’i Rwamagana wagize ikibazo akagwa.

Agace ka Rubavu-Kinigi kari kagoye kuri Mugisha

Nyuma y’agace ka Rubavu-Kinigi kuri uyu wa Gatanu karangiye Mugisha ari ku mwanya wa 20 asizwe iminota 2:44 n’Umunya-Ethiopia Temalew Bereket Desalegn, ariko akagumana umwenda w’umuhondo n’ibihe arusha babiri bamukurikiye ntibigabanuke, yavuze ko katari koroshye anashimira abakinnyi bakinana muri Team Rwanda bamufashije bikomeye.

Yagize ati "Ni urugendo rutari rworoshye kuko abakinnyi bari imbere bashakaga kugabanya ibihe cyangwa no kubikuramo byose ariko Team Rwanda bakoze neza cyane, bariya bana nta kintu batampaye. Munyaneza Didier niwe wamfashije mu musozi wa nyuma hasigaye ibirometero bitatu nanjye ndikorera."

Yongeyeho ati "Twageze mu Bigogwe ibintu aba aribwo bikomera, mbona nsigaye njyenyine ndavuga nti nta kundi ngiye guhindura gahunda, nsigara ndeba abantu duhanganye cyane barimo uwa mbere n’uwa kabiri kuko Azzedine namuretse ngo ndebe ko bamukurikira barabyanga. Nibyo byaduhaye akazi gakomeye kujya kumushaka kugira ngo adakuramo ibihe byose."

Abajijwe uko yiteguye agace ka Musanze –Kigali, Mugisha yagize ati "Ka twizere ko bizaba byiza, nkongera ibihe cyangwa nkanatsinda akandi gace gusa njye meze neza, nta munaniro, nta n’ikindi kibazo mfite."

Amafaranga abakinnyi bahembwa muri Tour du Rwanda

Muri Tour du Rwanda umukinnyi wegukanye agace (etape) ahabwa amadorali ya Amerika 700 (angana n’ibihumbi 602Frw), uwa kabiri agahabwa 350$, uwa gatatu akabona 170$, uwa kane agahabwa 100$, uwa gatanu akabona 90$, uwa gatandatu n’uwa karindwi babona 60$, uwa cyenda n’uwa 10 babona 50$, uwa 11, 12 na 13 babona 40$, uwa 14, 14 na 16 bahabwa 30$, uwa 17, 18, 19 na 20 bagatahana 20$.

Umukinnyi Tour du Rwanda yose, ahabwa 2000 $ (angana na miliyoni 1720 Frw), uwa kabiri abona 1350$, uwa gatatu 900$, uwa kane 700$, uwa gatanu 500$, uwa gatandatu 450$, uwa karindwi 400$, uwa munani 350$, uwa cyenda 300$, uwa 10 abona 250$, uwa 11 ahabwa 200$, uwa 12 abona 150$, uwa 13 ahabwa 100$, uwa 14 atahana 80$, uwa 15 ahabwa 70$, uwa 16 ahabwa 60$, uwa 17 abona 50$, uwa 18 ahabwa 40$, uwa 19 ahabwa 30$ naho uwa 20 agatahana 20$.

Umukinnyi usoje Tour du Rwanda yambaye umwenda w’umukinnyi uzamuka kurusha abandi (Meilleur Grimpeur), umukinnyi mwiza mu bakiri bato (Meilleur Jeune), umukinnyi warushije abandi mu kunyonga (Meilleur Sprinteur), Umukinnyi mwiza mu Banyafurika (Meilleur Africain) n’umukinnyi mwiza mu Banyarwanda (Meilleur Rwandais) muri buri cyiciro ahabwa 300$, aba kabiri bakanona 150$ naho aba gatatu bakabona 50$.

Ikipe izasoza isiganwa ariyo ya mbere muri rusange izatahana 550$, iya kabiri ibona 300$ naho iya gatatu ihabwe 100$. Muru rusange Tour du Rwanda izatanga ibihembo bingana n’amadorali ibihumbi 28100 ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abakinnyi 10 ba mbere nyuma y’ibilometero 757 bamaze gusiganwa n’ibihe bakoresheje:

1. Mugisha Samuel wa Team Rwanda 19h31’52’’

2. Uwizeye Jean Claude wa POC Cote de Lumière 19h32’13’’

3. Hailemichael Mulu wa Ethiopia 19h32’16’’

4. Lagab Azzedine wa Groupement Sportif Des Petroliers 19h32’35’’

5. Lozano RIBA David wa Team Novo Nordisk 19h33’42’’

6. Temalew Bereket Desalegn wa Ethiopia 19h33’46’’

7. Ndayisenga Valens wa POC Cote de Lumière 19h34’08’’

8. Doring Jonas wa Team Descartes Romandie 19h34’13’’

9. Munyaneza Didier wa Team Rwanda 19h34’54’’

10. Goudin Valentin wa Haute Savoie Auvergne Rhône Alpe 19h36’00’’

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza