00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatuye Umujyi wa Kigali bongeye kwitabira Car Free Day (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Nzeri 2021 saa 09:25
Yasuwe :
0 0

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 26 Nzeri 2021, abatuye Umujyi wa Kigali babyukiye muri siporo rusange izwi nka ‘Car Free Day’, yakozwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Car Free Day yabaye kuri iki Cyumweru, ni yo ya mbere ibaye kuva muri Nyakanga mbere y’uko hashyirwaho Guma Mu Rugo yatumye siporo rusange ihagarikwa ubwo ubwandu bwa COVID-19 bwari bumaze kwiyongera.

Abayitabiriye uyu munsi kuva saa Moya za mu gitondo kugera saa Yine, bubahirizaga amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 arimo kwambara neza agapfukamunwa mbere na nyuma ya siporo ndetse n’igihe cyose bibaye ngombwa.

Hari kandi kubahiriza intera ya metero ebyiri hagati y’umuntu n’undi, kwitwaza no gukoresha imiti yabugenewe isukura intoki ndetse no kuzirikana ko siporo ikorewe mu matsinda ibujijwe.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyahaye amahirwe abitabiriye iyi siporo yo kwipimisha COVID-19 bakamenya uko bahagaze ndetse no guhabwa urukingo rwa COVID-19 rwaba urwa mbere cyangwa se urwa kabiri ku batararufata.

Car Free Day ni siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza, gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu. Kuri ubu no mu ntara zindi iyi Siporo ikaba ikorwa.

Mu ntangiriro za 2018 ni bwo Perezida Kagame yasabye ko yazajya iba kabiri mu kwezi; ku Cyumweru cya mbere cy’ukwezi n’icya gatatu.

Abatuye mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali bazindukiye muri siporo rusange ya Car Free Day
Bamwe mu bakorera siporo rusange ku Gisimenti, i Remera
Mu bitabira Car Free Day harimo n'abakiri bato
Ibyiciro by'abantu batandukanye byitabira siporo rusange igamije gutuma abatuye Umujyi wa Kigali bahorana ubuzima bwiza
Bamwe mu bakoreye siporo hafi ya Kigali Convention Centre
Abitabiriye Car Free Day basabwaga kubahiriza amabwiriza arimo guhana intera hagati y'umuntu n'undi
Abakoresha amagare mur Car Free Day basabwa kwambara ingofero zabugenewe
RBC yatanze amahirwe yo gupima no gukingira COVID-19 ku babishaka bitabiriye Car Free Day kuri iki Cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .