LeBron James yatangije ishuri ry’aho abatishoboye bazajya bahabwa byose ku buntu

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 1 Kanama 2018 saa 06:50
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi w’icyamamare muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA), LeBron James, yafunguye ishuri mu mujyi wa Akron avukamo rizafasha abana bato bakomoka mu miryango itishoboye kwiga ku buntu, ababyeyi babo nabo bagahabwa amasomo abafasha kwiteza imbere.

Iri shuri rya “I Promise” ryatashywe ku wa 30 Nyakanga 2018, rizibanda ku nyigisho zifasha kwiteza imbere no kugenzura ibyiyumviro by’abana bo mu mujyi wa Akron muri Ohio, LeBron akomoka.

I Promise yubatswe ku bufatanye bw’Umuryango wa LeBron James Family Foundation n’Ikigo gifasha abanyeshuri muri Akron kuva mu Ugushyingo 2017. Yatangiriye ku bana bagera kuri 240 basigaye inyuma mu myigire n’abafite ibibazo by’amikoro mu ngo zabo.

Amafaranga yakoreshejwe mu kubaka iri shuri, yavuye mu miguru 140 y’inkweto uyu mukinnyi yakinanye, zaje gutezwa cyamunara.

SB Nation yanditse LeBron James wigeze gusiba iminsi 83 ku ishuri ari mu mwaka wa kane, bitewe n’uko nyina yabaga kure y’umujyi kandi atagira imodoka imworohereza mu rugendo.

LeBron Raymone James Sr. yiyemeje gufasha abana mu gikorwa yavuze ko ari ingenzi kuri we, ashimangira ko ubuzima bwe bwahindutse.

Yagize ati “Byari bigoye. Rimwe na rimwe gutekereza ku mwana uri mu mwaka wa gatatu, hagati y’imyaka irindwi n’umunani, mu wa kane afite inshingano cyangwa ibimugose, nta mwana w’imyaka umunani n’icyenda ukwiye kunanizwa. Nari umwe muri abo bana, nzi ibyo banyuramo uyu munsi. Ibiyobyabwenge, ihohoterwa, imbunda, n’ibyo banyuramo byose nk’abana ndabizi.”

I Promise izatanga amasomo y’igihe kirekire ugereranyije n’umwaka w’amashuri usanzwe muri Amerika, hagamijwe kongera imbaraga mu masomo ku basigaye inyuma n’ibindi bibazo byo hanze y’ishuri. Izatanga serivisi zifasha abanyeshuri guhangana n’ibibazo by’ababyeyi babo n’indi mirimo ibarinda kumara igihe bicaye bikaba byabagiraho ingaruka. Iri shuri riteganya kwakira abanyeshuri bagera ku 1000 kugeza mu 2022.

Abazaryigamo bazatangirwa amafaranga y’ishuri, impuzankano, amagare na casque, gutwara abatarenga kilometero 3.2, guhabwa ifunguro rya mu gitondo na saa sita, kwishyurirwa amafaranga y’ishuri muri Kaminuza ya Akron ku babonye amanota meza ndetse ababyeyi bazahabwa utubati two kubikamo ibiryo.

LeBron yagize ati “Ndashaka ko abantu bamenya ko aba bana bagomba guhabwa amahirwe nk’abandi. Ni iby’ingenzi. Twe bakuru dufite inshingano zo kubabera abarimu, abajyanama, ibyitegererezo n’intwari, tubabera ingero. Aba bana ni ahazaza hacu, banafite indoto n’intego ngari kurusha Umujyi wa Akron, Leta ya Ohio, kuruta Amerika.”

LeBron yanateye inkunga gahunda ya “Wheels for Education”, yatangijwe mu 2011, iha abana ibikoresho by’ishuri, kwisanzura kuri mudasobwa n’ibindi bibafasha gutsinda.

LeBron w’imyaka 33, akinira Los Angeles Lakers, yagezemo avuye muri Cleveland Cavaliers muri Nyakanga 2018. Yatangiye gukina muri NBA ubwo yatoranywaga na Cleveland Cavaliers yo muri Ohio avukamo mu 2003 binyuze muri NBA draft. Yahawe igihembo cya MVP mu 2009, acyisubiza mu 2010, uwo mwaka ahita ayivamo ajya gukinira Miami Heat atanzweho miliyoni 110 z’amadolari ya Amerika.

LeBron James yahuje urugwiro n'abana bato bazahabwa amasomo mu ishuri yatangije
Ishuri rya James ryorohereza abana baryigamo kuva ku mafaranga y'ishuri, impuzankano n'ibindi
LeBron James aheruka gusinyira Ikipe ya LA Lakers
Ishuri rya I Promise rizafasha abana badafite ubushobozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza