Abafana ba Arsenal mu Rwanda basabwe gushishikariza abanyamahanga gusura ibyiza birutatse

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 12 Kanama 2018 saa 04:05
Yasuwe :
0 0

Abafana b’ikipe ya Arsenal FC mu Rwanda basabwe kuba ba ambasaderi b’igihugu, bagifasha gushishikariza abanyamahanga kuza gusura ibyiza bitatse u Rwanda.

Babisabwe kuri iki Cyumweru tariki 12 Kanama 2018 ubwo habaga inteko rusange yateguwe n’Ishyirahamwe ry’abafarana ba Arsenal mu Rwanda (Rwanda Arsenal Supporters Club, RASC).

Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo u Rwanda rwasinye amasezerano y’ubufatanye y’imyaka itatu na Arsenal FC yo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda.

Aya masezerano y’imyaka itatu avuga ko ikipe ya Arsenal nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 ndetse n’iy’abagore zizajya zambara umwambaro wanditseho ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso.

Muri iyi nteko rusange y’abafana ba Arsenal FC yabereye muri Kigali Convention Center, Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo mu Kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB), Mutesi Linda yasabye abo bafana kubanza gusura ibyiza bitatse u Rwanda ubundi bakarufasha kubyamamaza kugira ngo n’abanyamahanga baze kubisura.

Yagize ati “Icyo tubifuzaho ni ukuba ba ambasaderi ba Visit Rwanda. Birashimishije kuba mwaratangije ubu bukangurambaga tutaranabavugisha. Mukomereze aho mumenye u Rwanda, murwamamaze natwe twiteguye kubafasha.”

Mutesi yavuze ko uretse kumenyekanisha u Rwanda, mu masezerano bagiranye na Arsenal harimo n’agamije guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda.

Yagize ati “Tuzaba dufite gahunda zo kuduhugurira abatoza b’amakipe. Abatoza ba Arsenal bazajya baza gutoza abatoza bo mu Rwanda, turi gukorana na Ferwafa tureba uburyo iyi gahunda twayitegura neza, u Rwanda rukabigiramo inyungu irenze kumenyekana. Hari abatoza ba Arsenal bazaza mu Rwanda gutoza iminsi itatu abakinnyi 50.”

Umuyobozi w’abafana ba Arsenal mu Rwanda, Mukasa Jean Marie yavuze ko bajya kwishyira hamwe bari bagamije kurenga ubufana ahubwo bakagira n’uruhare mu bikorwa by’iterambere.

Yavuze ko bishimishije kuba Arsenal FC ariyo yatoranyijwe ngo ifashe u Rwanda kwamamaza ubukerarugendo, avuga ko nabo bazashyikira iyo gahunda nk’abafana.

Yagize ati “Kugira ngo habeho iki gitekerezo, twashakaga kuva mu bafana barebera kuri televiziyo tukajya mu bafana babana mu buzima busanzwe, bahuza ibikorwa byabo, bafasha igihugu mu bikorwa by’iterambere.”

Umufana wa Arsenal Siboyintore Jean Bosco usanzwe ari Umuyobozi w’Ishami ry’Ubushinjacyaha rikurikirana abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu mahanga, yavuze ko ubufatanye bwa Arsenal n’u Rwanda ari n’amahirwe ku bafana kuko bizaborohera kuba bajya kurebera imikino y’iyo kipe mu Bwongereza.

Ati “Turashimira RDB kuba baragize ubufatanye na Arsenal FC, bakazana Visit Rwanda. Kubera imiyoborere myiza ubu nkeka ko dushobora kujya kurebera umupira kuri Sitade ya Arsenal. Ubu byaranoroshye RwandAir ijya mu Bwongereza. Buriya iyo abayisilamu bajya i Maka (Mecca), abakirisitu bakajya muri Israel, natwe abafana ba Arsenal twari dukwiye kwiyegeranya tukajya kuri Emirates Stadium.”

Mu nteko rusange y’abafana ba Arsenal mu Rwanda hagaragajwe ibyo bazageraho mu mwaka wa 2018/2019 aho bazashishikariza abafana gusura ibyiza bitatse u Rwanda, gufasha abatishoboye, kubaka inzego z’abafana hirya no hino mu gihugu, gufasha abana bafite impano mu mupira w’amaguru bagashakirwa amakipe ateza impano zabo imbere n’ibindi.

Abafana ba Arsenal basabwe gushyigikira gahunda ya Visit Rwanda
Abafana ba Arsenal bishimiye gufatanya na Leta mu guteza imbere ubukerarugendo
Abafana ba Arsenal bishimiye ubufatanye bw'u Rwanda n'ikipe yabo
Abafana ba Arsenal mu Rwanda mu nteko rusange kuri iki Cyumweru\
Abato n'abakuru bafana Arsenal bari bitabiriye iyi nteko rusange
Mukasa uyobora abafana ba Arsenal (iburyo) aganira n'Ushinzwe guteza imbere ubukerarugendo muri RDB, Mutesi Linda
Mukasa yavuze ko gufasha igihugu mu iterambere ari imwe mu ntego za RASC
Mutesi Linda yasabye abafana ba Arsenal gufasha mu kumenyekanisha ibyiza bitatse u Rwanda
Siboyintore yavuze ko amasezerano y'u Rwanda na Arsenal FC ari icyubahiro ku bafana iyi kipe
Visit Rwanda igaragara ku kuboko kw'ibumoso ku mipira y'ikipe ya Arsenal
Abayobozi ba RASC bagiranye ikiganiro n'abanyamakuru
Abayobozi batandukanye bitabiriye inteko rusange y'abafana ba Arsenal mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza