AZAM FC ishobora kuza i Kigali kumurikira Perezida Kagame igikombe cya Cecafa yegukanye

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 3 Kanama 2018 saa 10:45
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’umupira w’amaguru ya AZAM FC ikina mu cyiciro cya mbere muri Tanzania, ishobora kuza i Kigali kumurikira Perezida Paul Kagame, igikombe cy’irushanwa rya Cecafa yegukanye nk’umuterankunga mukuru waryo.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba no hagati (CECAFA) ririfuza ko AZAM FC, yaza mu Rwanda kumurikira Perezida wa Repubulika Paul Kagame, icyo gikombe iherutse kwegukana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru (FERWAFA), yabwiye IGIHE ko bitaremezwa neza ko AZAM FC izaza mu Rwanda.

Yagize ati “Umuyobozi wa CECAFA, Nicholas Musonye, niwe ubyifuza, arimo arabisaba ariko ntiturabimenya, nitubimenya tuzabibamenyesha tunabagezeho n’izindi gahunda.”

Amakuru ari gucicikana avuga ko AZAM AC niza mu Rwanda FERWAFA ishobora kuzahita itegura umukino uyihuza na APR FC, kugira ngo ibonereho uko yayishyikiriza igikombe cya Shampiyona y’umwaka wa 2017-2018 yegukanye.

Umwaka ushize iyi kipe ya AZAM FC, nabwo yari yaje mu Rwanda ikina umukino wa gicuti na Rayon Sports, itsindwa ibitego 4-2.

Ikipe ya AZAM FC ishobora kuza i Kigali kwerekana igikombe yegukanye
Azam Fc iherutse kwegukana Cecafa Kagame Cup yabereye muri Tanzania

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza