Canal+ izerekana igikombe cy’isi yagabanyije ibiciro bya dekoderi

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 24 Gicurasi 2018 saa 07:09
Yasuwe :
0 0

Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo Igikombe cy’Isi cya 2018 gitangire, Canal+ izacyerekana yagabanyije ibiciro bya dekoderi zayo kugira ngo hatazagira Umunyarwanda ucikanwa n’imikino cyangwa akayirebera ku mashusho atari meza.

Iki gikombe kigiye kuba ku nshuro ya 21 giteganyijwe kubera mu Burusiya ku ku wa 14 Kamena kugeza ku wa 15 Nyakanga 2018; kizitabirwa n’amakipe 32, imikino yose izakinwa ikazerekanwa na televiziyo za Canal+ mu buryo bw’ako kanya.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 24 Gicurasi, Umuyobozi mukuru wa Tele 10 Rwanda, Muhirwa Augustin, yavuze ko igikombe cy’isi ari amahirwe aza mu myaka ine, ari nayo mpamvu batekereje ku Banyarwanda babagabanyirizwa ibiciro bya dekoderi kugira ngo hatazagira ucikanwa.

Ati “ Dusanzwe ducuruza dekoderi ku bihumbi 20 ariko mu rwego rwo kugira ngo abantu barebe igikombe cy’isi mu mashusho akeye, umuntu atabirebera kuri televiziyo bicikagurika, amahirwe ari kuri Canal+ ni uko ku bihumbi 15 ushobora guhabwa dekoderi n’ibijyana nayo.”

Yakomeje avuga ko byaba bibabaje gucikwa n’iki gikombe kubera amashusho acikagurika cyangwa aho wagiye kukirebera bikaba ngombwa ko bahindura shene (chaîne) kuko amasaha y’ibindi biganiro bakunda yageze.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi n’iyamamazabikorwa muri Canal+, Tuyishime Alain, yavuze ko iri gabanyirizwa ry’ibiciro rizatangira tariki ya 25 Gicurasi risozwe kuwa 19 Kamena 2018, muri kiriya giciro ariko nta fatabuguzi ririmo.

Tuyishime kandi yavuze ko imikino yose y’igikombe cy’isi izerekanwa na televiziyo za Canal+ Sport1 na Sport 2 ako kanya iri kuba, amashusho yose akazaba agaragara mu buryo bwisumbuyeho.

Uretse kwerekana imikino y’igikombe cy’isi mu buryo bw’ako kanya , Canal+ inafite ibiganiro byihariye bigamije gutuma abantu barushaho kunogerwa n’iyi mikino birimo icyitwa ‘En Route pour la Coupe du Monde de la FIFA Russie 2018’, ‘Canal Russie Club’, ‘Coupe du Monde de la FIFA Russie 2018- l’Emission’ na ‘La Prof de Foot, Saison 3’.

Canal+ inakomeje kugeza ku Banyarwanda n’abatuye u Rwanda dekoderi zerekana amashusho asa neza (HD) ku mafaranga 52,000 Frw. Usanzwe afite dekoderi ya Canal+ wifuza gutunga iya ‘HD’, asabwa kuzana iyo asanganywe ariko irimo ifatabuguzi, akishyura 30,000 Frw, ubundi agahabwa inshya.

Canal+ igiye kwerekana igikombe cy’Isi, isanzwe yerekana amarushanwa y’umupira w’amaguru akomeye ku isi arimo La Liga yo muri Espagne; Premier Ligue yo mu Bwongereza na Ligue 1 yo mu Bufaransa ndetse n’izo muri Afurika.

Tuyishime Alain ushinze ubucuruzi muri Canal+ n'Umuyobozi mukuru wa Tele 10 Rwanda, Muhirwa Augustin
Itsinda rya Canal+ ryaturutse mu Bufaransa
Abakozi ba Canal+ hamwe na bagenzi babo baturutse mu Bufaransa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza