FIFA yahagaritse Kalusha Bwalya imyaka ibiri atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 10 Kanama 2018 saa 05:50
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), ryahagaritse umunya-Zambia Kalusha Bwalya imyaka ibiri atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru kubera ibyaha bya ruswa.

Bwalya yabaye umukinnyi w’ikirarangirire ku Isi ndetse yanatowe nk’umukinnyi mwiza muri Afurika mu mwaka wa 1988. Yari umwe mu bagize Komite Nshingwabikorwa y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF).

Uyu mugabo w’imyaka 54 wanatoje ikipe y’igihugu ya Zambia, yahagaritswe nyuma y’iperereza yakozweho harebwa niba hari aho yaba ahuriye n’ibirego bishinjwa umunya-Qatar, Bin Hammam, wahoze ayobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Aziya.

Hammam yahagaritswe burundu na FIFA, nyuma yo kugaragara ko uwo mugabo yatanze ruswa ubwo yashakaga kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa FIFA mu mwaka wa 2011.

Mu itangazo FIFA yashyize hanze, yavuze ko yatangiye gukora iperereza kuri Bwalya guhera muri Gashyantare 2017, bashaka kumenya niba koko uwo mugabo yarakiriye ruswa ya Hammam.

FIFA yavuze ko ibyavuye mu iperereza byerekana ko Bwalya yishe ingingo ya 16 y’amahame ngengamyitwarire ya FIFA, isaba umuyobozi kuba umwizerwa n’iya 20 yamagana ruswa n’izindi mpano.

BBC yatangaje ko Bwalya yahanishijwe kutagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru haba ku rwego rw’igihugu na mpuzamahanga mu gihe cy’imyaka ibiri, n’amande angana n’amadolari 100 600.

Bwalya yatangiye gukina mu mwaka wa 1983. Yakinnye mu makipe y’i Burayi nka Cecle Brugge yo mu Bubiligi, PSV Eindhoven yo mu Buholandi n’andi. Kugeza mu 2004 yari amaze gukina imikino 147, atsindamo ibitego 100.

Yayoboye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rya Zambia kuva 2008 kugeza 2016.

Bwalya yahagaritswe imyaka ibiri atagaragara mu bikorwa by'umupira w'amaguru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza