Haringingo asanga Police FC yaribwe n’abasifuzi bigatuma isezererwa na Rayon Sports

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 14 Nzeri 2019 saa 01:40
Yasuwe :
0 0

Umutoza wa Police FC, Haringingo Francis Christian asanga abasifuzi bayobowe na Hakizimana Louis batarabaniye ikipe ye mu mukino Police FC yaraye itsinzwemo na Rayon Sports penaliti 4-3, ikabura amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma w’irushanwa ry’Agaciro Cup 2019.

Police FC yabonye amahirwe menshi atandukanye muri uyu mukino, yatsinzwe kuri penaliti 4-3 nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu minota 90.

Haringingo Francis yahawe ikarita itukura ku munota wa 59 nyuma y’uko abwiye abasifuzi ko banze igitego ikipe ye yatsinze ubwo Iradukunda Eric yakuraga umupira mu izamu ndetse na penaliti yashoboraga guhabwa ikipe ye ubwo Nshuti Savio Dominique yagushwaga mu rubuga rw’amahina.

Bamwe mu barebye uyu mukino bibajije kandi ku basifuzi bayobowe na Hakizimana Louis mu gihe cyo gutera penaliti, aho umunyezamu wa Rayon Sports, Kimenyi Yves yakuyemo ebyiri za Police FC, ariko yabanje kuva mu murongo mbere y’uko Mpozembizi Mohamed na Iyabivuze Osée batera umupira.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Haringingo Francis utoza Police FC, yavuze ko kuri we asanga ikipe ye yibwe ndetse yemeza ko atazi impamvu yahawe ikarita itukura.

Ati” Nanjye ntabwo nzi impamvu nabonye ikarita itukura kuko nta kosa rikomeye nakoze rimpesha ikarita itukura ako kanya kuko n’abatoza bahabwa amakarita y’umuhondo. Sinatukanye, sinagize iki, kwari ukubaza impamvu banze igitego cyacu ariko mbona bampaye ikarita, byantunguye cyane. N’i Burayi sindabona umutoza bahaye ikarita itukura ngo n’uko yerekanye ko atanyuzwe. Ntabwo batubabaniye. Navuga ko twibwe.”

Undi mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu, wahuje APR FC na Mukura Victory Sports, warangiye Ikipe y’i Huye igeze ku mukino wa nyuma itsinze penaliti 4-2, nyuma y’uko yari yanganyije ibitego 2-2 mu minota isanzwe.

Rayon Sports izahura na Mukura Victory Sports ku mukino wa nyuma uzaba kuri iki Cyumweru saa 15:30 mu gihe Police FC izahura na APR FC bahataniye umwanya wa gatatu, guhera saa 13:00.

Rayon Sports yegukanye iri rushanwa ry’Agaciro Tournament mu nshuro ebyiri riheruka kuba mu 2017 na 2018.

Police FC yaritwaye mu 2015 ubwo yatsindaga Sunrise FC igitego 1-0 ku mukino wa nyuma.

Umutoza wa Police FC yashinze abasifuzi kwiba ikipe ye bigatuma isezererwa na Rayon Sports mu irushanwa ry'Agaciro Cup 2019
Haringingo Francis (iburyo) yahawe ikarita itukura mu mukino Rayon Sports yasezereyemo Police FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza