Uyu Murundi yatandukanye na Kiyovu Sports nyuma yo kuyifasha gusoza Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda mu 2021/2022, iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 65, inyuma ya APR FC yagize amanota 66.
Mu rwego rwo kwiyubaka, Rayon Sports yahise isinyisha uyu mutoza, imusimbuza Umunya-Portugal, Jorge Manuel da Silva Paixão Santos, wari uyifite kuva muri Gashyantare 2022.
IGIHE yamenye amakuru ko iyi Kipe yambara ubururu n’umweru yamaze kumvikana na Haringingo Francis ndetse akazayitoza mu mwaka umwe w’imikino.
Uyu mugabo ashobora kuzajyana n’abatoza bakoranaga muri Kiyovu Sports barimo Rwaka Claude nk’Umutoza wungirije; Niyonkuru Vladmir nk’Umutoza w’Abanyezamu na Nduwimana Pablo nk’ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi. Aba bamaze kumvikana n’ikipe ndetse amasezerano y’imikoranire arashyirwaho umukono vuba, nta gihindutse.
Rayon Sports yasoreje shampiyona ku mwanya wa kane n’amanota 48, inyuma ya AS Kigali ya gatatu yabonye amanota 51.
Biteganyijwe ko abatoza bayo bashya izabatangaza nyuma y’umukino w’Igikombe cy’Amahoro uzahuza Rayon Sports na Police FC zihataniye umwanya wa gatatu, uzakinwa ku wa 27 Kamena 2022.
Uzabanziriza umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro uzahuza APR FC na AS Kigali ku wa 28 Kamena 2022. Imikino yombi izabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Haringingo wabengutswe na Rayon Sports yanyuze mu makipe atandukanye mu Rwanda arimo Mukura Victory Sports et Loisir, yanahesheje Igikombe cy’Amahoro; Police FC ndetse na Kiyovu Sports.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!