Kayiranga agiye gutoza ikipe ya muramu wa Perezida Magufuli

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 24 Gicurasi 2018 saa 04:50
Yasuwe :
0 0

Kayiranga Jean Baptiste yagizwe umutoza mukuru wa Alliance Sports Club yo muri Tanzania yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka.

Iyi kipe y’umuherwe Rtd Gen.James Bwire, muramu wa Perezida wa Tanzania, John Magufuli, yahaye Kayiranga ibihumbi 30 by’amadolari ya Amerika kugira ngo yemere gusinya amasezerano y’imyaka itatu ariko ikazajya inamuhemba 3000 $ (arenga miliyoni 2.5 Frw) buri kwezi.

Kayiranga watoje amakipe atandukanye arimo Rayon Sports n’ay’igihugu mu byiciro bitandukanye, yageze muri shampiyona ya Tanzania, ku wa 24 Gicurasi 2018; yamaze gushyira umukono ku masezerano y’imyaka itatu muri Alliance Sports Club yo mu Mujyi wa Mwanza.

Nk’uko Patrick Gakumba usanzwe agurisha abakinnyi muri aka karere ari nawe wafashije Kayiranga kubona aka kazi yabitangarije IGIHE, yavuze ko ikipe yifuzaga umutoza ufite inararibonye, watoje amakipe akomeye mu karere kandi nibura wanatoje ikipe y’igihugu akagira icyo ayigezaho.

Yagize ati “Bansabye umutoza mwiza, mpitamo Kayiranga kuko yatoje amakipe akomeye nka Rayon Sports, yatoje amakipe y’igihugu mu byiciro byose kandi afite n’umwihariko wo kuba ariwe mu Rwanda wabashije kujya gutsindira Abarabu (Misiri) iwabo ari kumwe n’Igimbi. Ni ibintu byangaragarije ko ashoboye.”

Gakumba yavuze ko iyi kipe nubwo aribwo ikizamuka, nyirayo Rtd Gen.James Bwire akaba Meya w’Umujyi wa Mwanza, ashaka ko iba imwe mu zikomeye, ikajya igera ku ntsinzi.

Umutoza Kayiranga Jean Baptiste yari amaze iminsi nta kazi afite nyuma y’aho ako yari yarahawe ko gutoza ikipe y’igihugu y’abagore muri CECAFA ikuweho kubera ibibazo by’amikoro.

Kayiranga Jean Baptiste asinya amasezerano yo gutoza Alliance Sports Club
Uhereye ibumoso: Umutoza Kayiranga Jean Baptiste; Gakumba Patrick wamushakiye akazi na Rtd Gen.James Bwire, muramu wa Perezida wa Tanzania, John Magufuli
James Bwire na Patrick Gakumba mu kiganiro n'itangazamakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza