00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kiyovu Sports yisubije Nzeyurwanda Djihad

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Nzeri 2021 saa 01:53
Yasuwe :
0 0

Umunyezamu Nzeyurwanda Djihad wari intizanyo ya Kiyovu Sports muri Mukura Victory Sports, yasubiye mu ikipe ye.

Mu Ukwakira 2020, ni bwo ubuyobozi bwa Mukura VS bwatangaje ku mugaragaro ko bwasinyishije umunyezamu Nzeyurwanda Djihadi wari uje nk’intizanyo ya Kiyovu Sports.

Bisobanuye ko uyu munyezamu, yakiniye iyi kipe mu mwaka w’imikino ushize 2020-2021 ari we ubanzamo.

Gusa nyuma y’umwaka umwe gusa, ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwahise bugarura Nzeyurwanda Djihadi wahavuye atakaje umwanya ubanza mu kibuga.

Uyu munyezamu mbere yo gutizwa muri Mukura VS, yari yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Kiyovu Sports. Bivuga ko nyuma y’umwaka umwe gusa yaratijwe, agomba gukinira ikipe ye undi mwaka umwe.

Nzeyurwanda yahise yohererezwa itike yo kuza i Kigali ava i Huye. Yahise atangirana imyitozo na bagenzi be muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.

Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe, Munyengabe Omar , yemereye IGIHE aya makuru.

Ati “Nibyo koko Djihad yagarutse mu ikipe. Mbere yo kumutiza yari yasinyiye Kiyovu amasezerano y’imyaka ibiri. Ubwo agomba kudukinira umwaka umwe yari agifite.“

Ibi byahise byimisha amahirwe Rwabugiri Omar, byavugwaga ko yagiranye ibiganiro n’abatoza ba Kiyovu ariko bakagira ibyo badahurizaho.

Kugeza ubu, Kiyovu Sports ifite abanyezamu bane barimo Kimenyi Yves, Ishimwe Patrick, Iddy wazamuwe akuwe mu ngimbi z’iyi kipe na Nzeyurwanda Djihadi wagarutse.

Nzeyurwanda Djihad yasubiye muri Kiyovu Sports nyuma y'umwaka atijwe muri Mukura VS
Umunyezamu Nzeyurwanda agomba kongera guhatanira umwanya muri Kiyovu Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .