Ibi byagaragaye ku ikipe ya Green Team ikinamo abarimo Ngabo Albert wakanyujijeho muri APR FC na Rayon Sports cyo kimwe no mu ikipe y’igihugu na Ishimwe Jean Claude usanzwe ari umusifuzi mpuzamahanga n’abandi.
Mbere y’uko irushanwa ritangira iyi sosiyete ya East Gold yariteguye yabanje kumenyesha amakipe ibisabwa kugira ngo yitabire irushanwa ndetse bajya inama ku mategeko azagenga irushanwa.
Icyo gihe buri kipe yasabwe gutanga urutonde rw’abakinnyi 30 bazifashishwa muri iri rushanwa kugira ngo hasuzumwe niba bujuje ibisabwa.
Bimwe mu byo abakinnyi bagomba kuba bujuje, harimo kuba nibura afite guhera ku myaka 30 kuzamura kandi amaze imyaka itatu adakina muri shampiyona yaba mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri mu Rwanda no mu mahanga.
Ku birebana n’imyaka ariko abazamu bo barakomorewe kuko ikipe yari yemerewe gukinisha umuzamu ufite munsi y’imyaka 30 ariko akaba amaze nibura y’imyaka itatu atagaragara mu mupira w’amaguru nk’umukinnyi wabigize umwuga.
Umukino wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 11 Kamena 2022 ubwo hatangizwaga iyi mikino wahuje AC Bakunda y’i Gikondo na Green Team y’i Nyamirambo uri mu yakozwemo amakosa atandukanye n’uko byari biteganyijwe.
Uyu mukino wabereye mu Nzove warangiye Green Team itsinze AC Bakunda ibitego 13:0 harimo birindwi byatsinzwe na Ngabo Albert.
Nyuma y’umukino AC Bakunda yahise igeza ikirego cyayo ku bateguye irushanwa ibamenyesha ko ikipe bari bahanganye ikanabatsinda bikomeye yakinishije umukinnyi utujuje ibisabwa bityo ko ikwiye guhanwa.
Uyu mukinnyi wakinishijwe ni umuzamu witwa Niyigena Egide. Nyuma yo gushyikirizwa ikirego cya AC Bakunda ubuyobozi bwa East Gold ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA bahise bakurikirana basanga koko uyu mukinnyi yari ataruzuza imyaka itatu asezeye gukina nk’uwabigize umwuga.
Icyangombwa ’License’ y’umukinnyi itangwa na Ferwafa yerekana ko Niyigena Egide yakiniye ikipe ya Rugende FC mu irushanwa ry’icyiciro cya kabiri cy’umupira w’amaguru mu Rwanda mu 2019-2022.
Ibyo bisobanuye ko Niyigena Egide atujuje ibisabwa bityo ko ikipe ya Green Team yamukoresheje mu yarenze ku biteganywa n’amategeko agenga irushanwa.
Mu ibaruwa isubiza iyari yanditswe n’ubuyobozi bwa AC Bakunda, ubuyobozi bukuru bwa East Gold bwatangaje ko bwahannye Green Team kubera gukinisha umukinnyi utujuje ibisabwa.
Bukomeza bugaragaza ko bimwe mu bihano iyi kipe yahawe harimo gukurwaho amanota atatu y’uwo munsi agahabwa AC Bakunda, gukurwaho ibitego byose bari batsinze uko ari 13 ahubwo bagaterwa mpaga ndetse no gukomeza irushanwa.
Green Team yagiriwe inama n’ubuyobozi bw’abategura irushanwa ko bahawe amahirwe yo gusimbuza uwo mukinnyi bityo ko bakihutira gushaka undi kuko we atujuje ibiteganywa n’amategeko y’irushanwa.
Green Team niyo yari iyoboye itsinda rya mbere kuko yanganyaga amanota na Gikundiro Forever zose zatsinze imikino yazo ya mbere ariko ikayirusha umubare w’ibitego yari izigamye.
Bivuze ko nyuma yo gukurwaho ayo manota atatu n’umwenda w’ibitego bitatu niyo iri ku mwanya wa nyuma muri iri tsinda kandi hazazamuka amakipe ibiri ya mbere mu gihe imikino yo mu matsinda izaba irangiye.
Imikino irakomeje kuri uyu wa Gatandatu aho Green Team iza kwisobanura na Techinicien FC naho AC Bakunda nayo yakire Gikundiro Forever FC, ni imikino iza kubera mu Nzove.
Hari kandi umukino uza guhuza ikipe y’abafana ba Arsenal mu Rwanda RAFC FC na Akadege FC ubera ku Mumena na ho Abafana ba Liverpool mu Rwanda barahura na ASG FC kuri Cercle Sportif.
Iri ni irushanwa riteganyijwemo ibihembo bitandukanye aho ikipe ya mbere izahabwa igikombe n’amafaranga ibihumbi 500 Frw, iya kabiri ihabwe ibihumbi 300 Frw, iya gatatu izahabwa ibihumbi 200 Frw mu gihe ikipe ya kane izahabwa ibihumbi 100 Frw.
Izindi nkuru wareba: Abakanyujijeho mu mupira w’amaguru mu Rwanda bagiye kongera gusakirana
Ibitego byarumbutse mu mikino y’abakanyujijeho, Ngabo Albert atsinda birindwi


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!