Mugheni yegukanye igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi wa Rayon Sports

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 15 Gicurasi 2019 saa 09:32
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi wo hagati mu kibuga mu ikipe ya Rayon Sports, Mugheni Kakule Fabrice, yatangajwe nk’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi muri Mata 2019 mu muhango wabereye mu Nzove nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa Gatatu.

Iki gikorwa cyo guhemba abakinnyi ba Rayon Sports buri kwezi cyatangijwe n’Itsinda ry’abafana rya ‘March Generation’ giterwa inkunga n’uruganda rwa Skol.

Kuri uyu wa 15 Gicurasi 2019 nibwo hahembwe umukinnyi witwaye neza mu kwezi gushize kwa Mata, igikorwa cyabaye ubwo imyitozo y’ikipe yari irangiye.

Igihembo giherekejwe n’ibahasha y’amafaranga ibihumbi 100 Frw, cyegukanywe na Mugheni Kakule Fabrice wahigitse bagenzi be barimo myugariro Mutsinzi Ange na rutahizamu Michael Sarpong wegukanye iki gihembo muri Mutarama.

Rayon Sports yakinnye imikino ibiri muri Mata, aho yatsinze APR FC igitego 1-0 ndetse na AS Muhanga ibitego 3-1.

Mugheni Fabrice, umwe mu bakinnyi Rayon Sports imaze iminsi igenderaho mu kibuga hagati, byongeye kandi akaba yaragaragaye muri iyi mikino yombi n’iyindi yabanje muri Werurwe, aho yari mu bahatanira igihembo giheruka, byamwongereye amahirwe yo kwegukana iki gihembo ahigitse bagenzi be.

Nyuma yo gushyikirizwa igihembo n’umuyobozi w’ikipe, Paul Muvunyi wari witabiriye uyu muhango, Mugheni Fabrice yashimiye abafana na bagenzi be bakinana, avuga ko agiye gukomeza gukora cyane agafasha iyi kipe kwegukana igikombe cya shampiyona.

Rayon Sports ya mbere n’amanota 63, ikomeje kwitegura umukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona izakiramo Musanze FC ku wa Gatanu tariki ya 18 Gicurasi, aho niramuka iwutsinze, izasiga APR FC ya kabiri amanota ane.

Igihembo cy’ukwezi guheruka (Werurwe) cyegukanywe na kapiteni w’ikipe, Manzi Thierry, ubwo yari ahanganye na Mugheni Kakule Fabrice n’umunyezamu Mazimpaka André wacyegukanye muri Gashyantare.

Iki gikorwa kiba buri kwezi mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu abakinnyi ba Rayon Sports bitwaye neza, hashishikarizwa n’abandi gukomeza gukora cyane kuko aribyo bikomeza guha ikipe kwitwara neza mu mikino ikina yose.

Mugheni Kakule Fabrice yegukanye igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi wa Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza