Neymar Santos Júnior yitabiriye igikombe cy’Isi cya 2018 mu Burusiya ari umwe mu bakinnyi bahanzwe amaso cyane ndetse wari witezweho gufasha Brazil kwegukana iri rushanwa iheruka gutwara mu 2002.
Ntabwo ibyo yari yitezweho yabigezeho kuko ikipe ye yasezerewe n’u Bubiligi muri ¼, akaba ari umwe mu bakinnyi banenzwe cyane kubera umusaruro mubi yatanze muri iri rushanwa ndetse n’umuco mubi wo kwigusha mu kibuga wamuranze watumye ahabwa urw’amenyo hirya no hino ku Isi.
Muri video yiswe ’New Man’, uyu mukinnyi wa Paris Saint-Germain, yavuze uburyo akorerwaho amakosa menshi amwe yanagambiriwe, bikaba byari bigiye gutuma atitabira igikombe cy’Isi cya 2018 kuko bari baramuvunnye utugufa tw’amano.
Hari aho yagize ati "Bankubita inkweto ku mirundi, bakansunika, bakankandagira ibirenge. Rimwe na rimwe mushobora gutekereza ko nkabya kandi ni byo hari ibwo mbikora. Ariko mu kuri ndababazwa cyane mu kibuga."
Neymar avuga ko rimwe na rimwe hari ubwo afata icyemezo cyo kutavugisha abanyamakuru iyo avuye mu kibuga bamwe bagatekereza ko ari uko akunda intsinzi ariko hari ubwo biterwa n’uko aba yumva ntacyo afite yavuga, yatengushye abamukurikira.
Uyu mukinnyi w’imyaka 26, yasabye imbabazi abamunenze ku buryo yigushaga buri kanya mu gikombe cy’Isi agira ati “Nafashe umwanya kugira ngo nemere ibyo munenga. Nagize igihe cyo gusubiza amaso inyuma no guhinduka umuntu mushya. Ubu ndi hano n’umutima ufunguye. Nemera ko ugwa hasi ariwe ushobora kubyuka.”
“Mushobora gukomeza kuntera amabuye cyangwa amabuye yanyu mukayatera kure yanjye mukamfasha kubyuka kubera ko ninsubira mu bihe bisanzwe, inshuti n’igihugu cyose tuzongera guhagarara bwuma.”
Icyegeranyo cyakozwe na Swiss Broadcaster RTS Sport, cyerekana ko Neymar yamaze iminota 13 n’amasegonda 50 aryamye hasi mu gikombe cy’isi mu Burusiya, akaba ariwe wamaze igihe kinini.


TANGA IGITEKEREZO