Rayon Sports yazanye abakinnyi bane b’Abanye-Congo

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 8 Mutarama 2018 saa 07:58
Yasuwe :
0 0

Ku myitozo ya mbere ya Rayon Sports mu 2018 yabaye kuri uyu wa Mbere, hagaragaye abakinnyi bashya benshi barimo abaturutse muri Congo Kinshasa ndetse Umutoza Karekezi Olivier ashimangira ko agitegereje n’abandi barimo uzava muri Zambia na Tchabalala w’Amagaju FC.

Rayon Sports izaserukira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League, ikomeje kwiyubaka ku buryo bukomeye.

Mu myitozo yakorewe ku kibuga cyo mu Nzove, yari ifite abakinnyi bashya yavanye muri Congo Kinshasa ariko batarasinya amasezerano.

Umutoza Karekezi yabwiye itangazamakuru ko aba bakinnyi baje mu igeragezwa akaba ategereje n’abandi barimo rutahizamu uzava muri Zambia ushobora kugera mu Rwanda muri iki cyumweru na Hussein Shaban Tchabalala usanzwe ukinira Amagaju FC.

Yagize ati “Mu myitozo mwabonyemo abakinnyi bane bavuye muri Congo ndetse na Diarra turishimira ko ibyangombwa bye bigomba kuboneka muri iyi minsi. Sinavuga byinshi kuri aba bakinnyi kuko iyi ni imyitozo ya mbere, turakomeza twitoze nzagira ibyo mvuga kuri buri mukinnyi nibura kuwa Gatanu maze kubareba neza.”

Karekezi yavuze ko aba bakoze imyitozo hagomba kwiyongeraho rutahizamu uzava muri Zambia na Tchabalala w’Amagaju FC ndetse amakipe yombi akaba yaramaze kumvikana hasigaye kuganira n’umukinnyi.

Abo bakinnyi bose azabakoresha mu irushanwa ry’igikombe cy’Intwari riteganyijwe mu byumweru bibiri, abazabasha kumwigaragariza akaba aribo azasigarana.

Yagize ati “Ndifuza kuzasigarana nibura abakinnyi batanu bashya bagomba kudufasha muri CAF Champions League. Hagomba kuba harimo rutahizamu uzaza gufasha Diarra, hakabamo umwe ukina hagati, uca ku mpande, undi ukina mu mutima w’ubwugarizi uzaza gufasha ba Manzi.”

Ibivugwa ko Rayon Sports ishobora kurekura Mugisha Gilbert akajya mu Magaju FC ikongeraho na miliyoni eshanu kugira ngo ibone Tchabalala, Karekezi yabiteye utwatsi.

Yagize ati “Ibyo gutanga Gilbert simbizi, sinzi aho byavuye kuko nawe ndamukeneye ni umukinnyi mwiza. Navuganye na Perezida Muvunyi ku bya Tchabalala ambwira ko yaganiriye n’abantu bo mu Magaju FC, igisigaye ni amafaranga basaba. Tchabalala ni umukinnyi mwiza nakurikiranye umwaka ushize, wari mu batsinze ibitego byinshi mu Rwanda.”

Imyitozo yanagaragayemo umutoza mushya wungirije, Jannot Witakenge, waje gusimbura Ndikumana Hamad Katauti witabye Imana ndetse Karekezi yemeje ko ari we wasabye ko bamumuzanira naho Lomami Marcel akazakomeza mumurimo we wo kongerera abakinnyi imbaraga.

Abakinnyi bashya bari gukorana imyitozo na Rayon Sports ntibahise bamenyekana imyirondoro yabo.

Umutoza Karekezi Olivier ari kumwe na Jannot Witakenge ugiye kumwungiriza muri Rayon Sports
Umwe mu bakinnyi bakoze imyitozo bavuye muri Congo Kinshasa
Mwiseneza Djamal wahoze muri APR FC nawe yakoze imyitozo muri Rayon Sports
Abafana bari benshi ku kibuga kandi bishyuye amafaranga 500 ngo barebe imyitozo
Ismaila Diarra yishimira igitego yatsinze mu myitozo
Karekezi yahakanye ko ateganya kurekura Mugisha Gilbert (ibumoso)
Murumuna wa Rutanga Eric wakinaga mu bana ba APR FC na we yageze muri Rayon Sports
Ismaila Diarra

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza