U-17: U Rwanda ruracakirana na Sudan mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Kanama 2018 saa 10:47
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 17, kuri uyu wa Gatandatu iratangira amajonjora yo gushakisha itike y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje iyi myaka, ikina na Sudan mu mukino ubera kuri Stade y’igihugu iri i Dar es Salaam muri Tanzania.

Umukino uratangira ku isaha ya Saa Saba ubanzirize uwa Tanzania n’u Burundi, uri bukinwe ku isaha ya Saa Kumi.

Kuwa Gatatu w’iki cyumweru nibwo umutoza Yves Rwasamanzi n’abasore be 18 basesekaye i Dar es Salaam, bakaba bacumbitse muri Spice Hotel, mu Mujyi wa Dar es Salaam.

U Rwanda rukeneye gutsinda umukino wa mbere kugira ngo ruzabashe gukomeza mu itsinda rya A ruherereyemo hamwe na Sudan n’u Burundi. Somalia yo yikuye muri aya majonjora.

Aya majonjora azakinwa muri zone bigendeye n’aho ibihugu biherereye muri Afurika, aho u Rwanda rucakirana n’ibindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba (CECAFA), birimo Sudan, Somalia n’u Burundi.

Irindi tsinda ririmo ikipe y’Igihugu ya Uganda, Ethiopia, Sudan y’Epfo, Djibouti na Kenya.

Abakinnyi u Rwanda rwajyanye muri Tanzania ni; Hakizimana Adolphe (Isonga), Ishimwe Pierre (Shinning Academy), Ishimwe Zaidu (Isonga), Kwizera Jean de Dieu (Winners Academy), Rutonesha Hesbon (Isonga), Mico Ndori Kevin (Isonga), Niyitanga Emmanuel (APR academy)

Ishimwe Jean Rene (APR academy), Hagumubuzima Jean Claude Issa (APR Academy), Isingizwe Rodrigue (Isonga), Nyarugabo Moise (Heroes), Kazungu Clever (Isonga), Mariza Innocent (Mukura academy), Nsanzimfura Keddy (La Jeunesse), Nshuti Aime Cedrick (Winners academy), Niyomugisha Eni (Isonga), Niyonsenga Eric (Isonga) na Kategaya Eria (APR academy).

Amavubi y'abatarengeje imyaka 17 arakina na Sudan

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza