U-17: Umutoza Rwasamanzi yamaze guhitamo abakinnyi 18 ajyana muri Tanzania

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 7 Kanama 2018 saa 02:23
Yasuwe :
0 0

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 17, Rwasamanzi Yves, yamaze gushyira ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 18 azifashisha mu majonjora yo gushakisha itike y’igikombe cya Africa U-17, azabera muri Tanzania.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Kanama 2018, nibwo uyu Mutoza Rwasamanzi, yatangaje urutonde rw’abakinnyi azifashisha mu gushakisha itike y’igikombe cya Afurika.

Mu bakinnyi 18 uyu mutoza agiye kujyana muri Tanzania babiri muri bo nibo bakina mu cyiciro cya Kabiri, mu gihe abandi bose babarizwa mu marerero (Academy) y’amakipe atandukanye.

Biteganyijwe ikipe y’amavubi ya U-17 yerekeza muri Tanzania ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Kanam 2018, mu gihe amajonjora yo gushakisha itike igana mu gikombe cy’Afurika yo azatangira tariki ya 11 Kanama 2018.

Aya majonjora azakinwa muri zone bigendeye n’aho ibihugu biherereye muri Afurika, aho u Rwanda rucakirana n’ibindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba (CECAFA), birimo Sudan, Somalia n’u Burundi.

Irindi tsinda ririmo ikipe y’Igihugu ya Uganda, Ethiopia, Sudan y’Epfo, Djibouti na Kenya.

Umutoza Rwasamanzi yatangarije IGIHE ko bagiye muri Tanzania bafite intego yo kubona itike izaberekeza mu igikombe cya Afurika cya U-17.

Yagize ati “Tumaze igihe twitegura neza, mbere nibwo byatugoye kuko twabanje gutegereza ko abana barangiza ibizamini gusa tugiye dufite intego yo gushakisha itike, kandi turayizeye kuko abana bafite inyota yo gukina umupira no guheha ishema igihugu cyabo.”

Yongeyeho ko bitewe n’umwuka mwiza uri muri iyi kipe y’Igihugu ya U-17, yizeye ko bazabona itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika.

Abakinnyi 18 Rwasamanzi agiye kwifashisha mu gushaka itike akaba yaragiye abajonjora mu bagera kuri 60 bari baratoranyijwe.

Abakinnyi berekeza muri Tanzania

Hakizimana Adolphe (Isonga), Ishimwe Pierre (Shinning Academy), Ishimwe Zaidu (Isonga), Kwizera Jean de Dieu (Winners Academy), Rutonesha Hesbon (Isonga), Mico Ndori Kevin (Isonga), Niyitanga Emmanuel (APR academy)

Ishimwe Jean Rene (APR academy), Hagumubuzima Jean Claude Issa (APR Academy), Isingizwe Rodrigue (Isonga), Nyarugabo Moise (Heroes), Kazungu Clever (Isonga), Mariza Innocent (Mukura academy), Nsanzimfura Keddy (La Jeunesse), Nshuti Aime Cedrick (Winners academy), Niyomugisha Eni (Isonga), Niyonsenga Eric (Isonga) na Kategaya Eria (APR academy).

Abakinnyi b'u Rwanda batarengeje imyaka 17 bagiye gushaka itike y'igikombe cya Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza