U Rwanda rwatangiranye intsinzi mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 11 Kanama 2018 saa 06:19
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 17, yatsinze iya Sudan ibitego 3-1 mu mukino wa mbere w’amajonjora yo gushakisha itike y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje iyi myaka.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo izi ngimbi z’u Rwanda zatsindiye iza Sudan, kuri Stade y’igihugu iri i Dar es Salaam muri Tanzania, mu mukino watangiye ku isaha ya saa Saba.

Muri uyu mukino Amavubi yagiye kuruhuka mu gice cya mbere afite ibitego bibiri ku busa. Igitego cya mbere cyatsinzwe na Moïse Nyarugabo ku munota wa 30 mu gihe icya Kabiri cyatsinzwe na Rodrige Isingizwe ku munota wa 33.

Mu gice cya Kabiri ikipe ya Sudan y’abatarengeje imyaka 17 yaje yiminjiriyemo agafu ku buryo ku munota wa 71, yaje kubona igitego cya mbere gitsinzwe n’uwitwa Mohamed Badr Abaker.

Nubwo hari abibwiraga ko ikipe ya Sudan ishobora kwishyura, ntibyayishobokeye, kuko ku munota wa 89 ingimbi z’u Rwanda zabonye igitego cya Gatatu gitsinzwe na Jean Renne Ishimwe.

Iyi ntsinzi y’u Rwanda y’uyu mukino wa mbere yari ikenewe cyane kugira ngo ruzabashe gukomeza mu itsinda rya A ruherereyemo hamwe na Sudan n’u Burundi. Somalia yo yikuye muri aya majonjora.

Muri aya majonjora kandi Tanzania y’abatarengeje imyaka 17 yatsinze u Burundi ibitego 2-1.

Amavubi y'abatarengeje 17 yatsinze Sudan 3-1

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza