00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere mu mateka, u Rwanda ruri mu bihugu bizakina Igikombe cya Afurika cya Handball

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 11 Ukwakira 2021 saa 10:33
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rwatoranyijwe mu bihugu bizitabira Igikombe cya Afurika cya Handball kizabera muri Maroc kuva tariki ya 13 kugeza ku wa 23 Mutarama 2022 ndetse ni ku nshuro ya mbere Ikipe y’Igihugu nkuru izaba yitabiriye iri rushanwa.

Mu cyumweru gishize ni bwo Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Handball muri Afurika (CAHB) yamenyesheje ibihugu bizitabira Igikombe cya Afurika cy’Abagabo kizaba mu 2022, ko bigomba kutarenza tariki ya 13 Ugushyingo 2021 bidatanze urutonde rw’agateganyo rw’abakinnyi bizifashisha, ruherekejwe na pasiporo zabo.

Ku nshuro ya mbere mu mateka, u Rwanda rwatumiwe muri iri rushanwa rizaba ku nshuro ya 25 kuva tariki ya 13 kugeza ku wa 23 Mutarama 2022.

Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Handball, Utabarutse Théogène, yabwiye IGIHE ko bishimishije kubona ubu butumire mu gihe yashimangiye ko byaturutse ku buryo amakipe y’u Rwanda yitwaye mu bihe byashize.

Ati “Ni ibintu bishimishije cyane, ni bwo bwa mbere Federasiyo ya Handball yaba ibonye kujya mu irushanwa rikomeye muri Afurika kuko amakipe atanu yitwaye neza ajya mu Gikombe cy’Isi. Ni ishema rikomeye kuko uburyo amakipe yitwaye mu marushanwa yagiyemo ari byo bitumye tujya ku mwanya uduhesha kwitabira Igikombe cya Afurika.”

Yakomeje agira ati “U Rwanda rwagiye mu Gikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 20, Police HC ijya mu marushanwa abiri akomeye, tumaze gutwara ibikombe bya zone birenga bibiri, amakipe yacu muri FEASSSA atwara ibikombe, ibyo byose bihita bizamura amanota yacu, tukajya ku mwanya mwiza, akaba ari yo mpamvu ari twe twabonye itike muri iyi zone y’Iburasirazuba.”

Abajijwe ko imyiteguro igiye kugenda, Utabarutse yavuze ko abakinnyi basanzwe bahari, ahubwo bagiye gukorana n’inzego zirimo Minisiteri ya Siporo kugira ngo ikipe izitegure neza.

Ati “Abakinnyi barahari, ni abana bateguwe kuva mu 2016. Dufite amarushanwa atatu akurikirana agiye gukurikiraho duhereye kuri Coupe du Rwanda, azadufasha kubategura. Inteko Rusange ikaba ishobora no gufata umwanzuro wo kugira ngo dutangire shampiyona kare kugira ngo abakinnyi bose bajye ku rwego rwiza rushimishije.”

“Ikizakurikiraho ni ukugira ngo abakinnyi bajye mu mwiherero igihe irushanwa rizaba ryegereje. Ni ugukorana na Ministeri cyane, Komite Olempike y’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo bizagende neza. Abantu bose bagombye kudushyigikira kugira ngo turebe niba twabona itike yo gukina Igikombe cy’Isi.

Ibindi bihugu bizitabira Igikombe cya Afurika cya 2022 ni Algeria, Angola, Congo, Cameroun, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Cap-Vert, Misiri, Gabon, Guinea, Liberia, Maroc, Nigeria, Tunisia na Zambia.

CAHB yamenyesheje ibi bihugu byose ko ikizarenza itariki yatanzwe kitaratanga ibisabwa, kizishyura amande angana na 500€ (asaga ibihumbi 580 Frw).

Abahoze bakinira Ikipe y'Igihugu y'Abatarengeje imyaka 20 bashobora kwiganza mu ikipe nkuru izakina Igikombe cya Afurika mu ntangiriro za 2022
Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Handball, Utabarutse Théogène, yavuze ko bishimishije kuba u Rwanda rugeze ku mwanya wo guhatana mu marushanwa akomeye muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .