Ikigo cya IPRC Kigali kizongerwa ubushobozi bwo kwakira imikino mpuzamahanga ya Tennis

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 14 Nzeri 2019 saa 09:07
Yasuwe :
0 0

Minisiteri ya Siporo n’Umuco izatera inkunga umushinga wo kubaka ibibuga bibiri bishya by’Umukino wa Tennnis mu Ishuri rya IPRC Kicukiro nk’intangiriro yo gutuma iki kigo kigira ubushobozi bwo kwakira amarushanwa mpuzamahanga muri uyu mukino.

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda (RTF), ryatangaje ko mu minsi ishize ryemerewe na Minisiteri ya Siporo n’Umuco ko izatera inkunga iyubakwa ry’ibibuga bibiri by’uyu mukino.

Iri shyirahamwe, MINISPOC, ishuri rya IPRC Kigali n’abandi bafatanyabikorwa bazafatanya mu mushinga wo gushyiraho Ikigo gikuru cy’Imyitozo y’Umukino wa Tennis kizubakwa muri iri shuri, aho hazongererwa ubushobozi icyari kihasanzwe kuva mu 2016.

Biteganyijwe ko nyuma yo kubaka ibi bibuga bibiri, n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wa Tennis ku Isi (ITF), rizafasha iki kigo kubona ibindi bibuga bibiri mu mwaka utaha.

Nibimara kuzura, iki kigo kizaba kigizwe n’ibibuga bitandatu by’itaka, inzu yo kwakiriramo abitabira imyitozo n’imikino, amacumbi n’ibindi nkenerwa bizatuma kiba ku rwego rwo kwakira ibikorwa mpuzamahanga.

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis ryizeye ko kubaka ibi bibuga bizafasha abakinnyi bakiri bato b’abanyarwanda gukomeza kuzamura urwego rwabo nk’uko babigaragaje mu mikino ya FEASSSA 2019 iheruka kubera muri Tanzania.

Muri Tennis yo ku butaka, u Rwanda rwari ruhagarariwe n’abahungu batandatu n’abakobwa babiri bo muri IPRC Kigali, umuhungu w’i Musanze n’undi w’i Kanombe , n’umukobwa w’i Remera.

Aba bose, batahanye imidali ibiri ya Zahabu, imidali ibiri ya Feza n’umwe w’Umuringa.

Batahanye kandi igikombe nk’ikipe yabaye iya mbere, n’igihembo cy’umukinnyi w’irushanwa mu bahungu muri FEASSSA 2019.

Ku rutonde rusange, abahungu babaye aba mbere mu gihe abakobwa begukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Kenya.

Ishyirahamwe rya Tennis risanzwe rifite gahunda ya Junior Tennis Initiative (JTI) ifasha kuzamura impano z’abakiri, aho umwe mu bana bayizamukiyemo, Hakizumwami Junior w’imyaka 14 yagiye gukora igeragezwa mu Ishuri Mpuzamahanga rya Tennis rya Nairobi muri Kenya.

Ishyirahamwe ry'Umukino wa Tennis mu Rwanda ryemerewe inkunga na MINISPOC, izafasha kubaka ibibuga bibiri by'uyu mukino muri RP-IPRC Kigali
Abanyeshuri bari bahagariye u Rwanda muri FEASSSA 2019 yabereye i Arusha muri Tanzania, bitwaye neza, bataha igikombe n'imidali itanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza