Paradisso yo muri Kenya yegukanye Korean Ambassador’s Cup 2019, Dream na Police y’u Rwanda ziyigwa mu ntege

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 9 Nzeri 2019 saa 09:08
Yasuwe :
0 0

Irushanwa rya Taekwondo riterwa inkunga na Ambasade ya Korera y’Epfo mu Rwanda ‘’ Korean Ambassador’s Cup 2019’’ ryari rimaze iminsi itatu ribera i Kigali, ryegukanywe n’ikipe ya Paradisso yo muri Kenya.

Iri rushanwa ryasojwe kuri iki Cyumweru, ryari ryitabiriwe n’amakipe 20 aturutse mu bihugu bitatu birimo u Rwanda rwaryakiriye, Kenya na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

U Rwanda rwari ruhagarariwe n’amakipe 17, Kenya ifite amakipe abiri mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari ihagarariwe n’ikipe imwe.

Team Paradisso yo muri Kenya, ni yo yegukanye iri irushanwa n’amanota 118, aho abakinnyi bayo 41 batwaye imidari 27 irimo itandatu ya Zahabu, irindwi ya Feza na 14 y’Umuringa.

Dream Taekwondo Club yo mu Rwanda, yari ifite igikombe giheruka, yakinishije abakinnyi 27, iba iya kabiri n’amanota 78 nyuma yo gutwara imidari 15 irimo itanu ya Zahabu, itatu ya Feza n’irindwi y’Umuringa irindwi.

Police yo mu Rwanda yabaye iya gatatu n’amanota 62, aho yakinishije abakinnyi 15 batwaye imidali icyenda irimo itandatu ya Zahabu, umwe wa Feza n’ibiri y’Umuringa.

Eagle de Fer yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatahanye imidari itatu irimo umwe wa Zahabu, umwe wa Feza n’umwe w’Umuringa mu gihe Refugee Team yo muri Kenya, yatashye amara masa.

Mu bindi bihembo byatanzwe, mu bagabo bari munsi y’ibiro 63, Francis Ngugi ni we wabaye umukinnyi w’irushanwa naho mu bakobwa bari munsi y’ibiro 54, Ndacyayisenga Aline ni we wahize abandi.

Munsi y’ibiro 54, hahembwe Kayitare Benoît wa Police na Joseph Mwanda wa Paradisso yo muri Kenya.

Ikipe y’Impunzi za Mahama yahawe igikombe nk’ikipe yashyize hamwe mu gihe Nyamata Taekwondo Club yahembwe nk’ikipe irimo izamuka neza.

Abanya-Kenya begukanye Korean Ambassador's Cup 2019
Ikipe ya Police y'u Rwanda yabaye iya gatatu
Ambasaderi wa Korea y’Epfo mu Rwanda, Kim Eung-Joong yitabiriye umuhango wo gusoza iri rushanwa kuri iki Cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza