Ubuso bw’Ikibuga cya Kigali Golf Club bugiye kongerwa inshuro eshatu

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 Nzeri 2019 saa 02:26
Yasuwe :
0 0

Imirimo yo gutunganya no kwagura Ikibuga cya Kigali Golf Club giherereye i Nyarutarama igiye gutangira, aho ingano yacyo izongerwa inshuro eshatu kikagera ku rwego mpuzamuhanga.

Dushimimana Josué uyobora Ikigo cya Rwanda Ultimate Golf Course Ltd gishinzwe itunganywa ry’iki kibuga, yavuze ko imirimo yo kugitunganya yatangiye ndetse ubuso bwacyo buzikuba inshuro eshatu.

Ati ”Murebye ku rundi ruhande, mubona ko imirimo yamaze gutangira. Tugiye kubaka ikibuga gishya kandi kinini kizaba gifite imyobo 18, kizaba kiri ku rwego mpuzamahanga ndetse ubuso bwacyo buza bukubye hafi inshuro eshatu iki dusanganywe hano, ushyizemo ubuso bwacyo.”

Yatangaje ko imirimo yo kubaka iki kibuga izatangira neza mu kwezi gutaha ndetse kizatangira kwakira amarushanwa muri Kamena 2020.

Ikibuga cya Kigali Golf Club gikinirwaho kuri ubu, gifite imyobo icyenda.

Kapiteni wa Kigali Golf Club, Dr. Kashaka Karegeya Devis, yavuze ko mu gihe iki kibuga kizaba kimaze kwagurwa, bizafasha u Rwanda kwakira amarushanwa mpuzamahanga ndetse bikazamura n’ubukerarugendo bw’igihugu.

Ati ”Batangiye gukora, ikibuga bagiye kucyagura kugira ngo kijye ku rwego mpuzamahanga, gishobora kwakira imikino yo ku rwego rw’Isi irimo abakinnyi bakomeye. Nidukora ikibuga cyiza, bizadufasha kubona abantu benshi baza kugisura.”

“Nikirangira tuzunguka byinshi birimo amadovize kuko abazajya baza bazaba bakeneye amahoteli. Hoteli zikeneye abakozi kugira ngo bashobore kwakira abantu kuko hazaba harimo n’ababa bashaka gusura ibindi bintu nyaburanga biri mu gihugu. Ibi bizateza imbere ubukerarugendo.”

Ikibuga cya Kigali Golf Club gisanzwe gifite ubuso bwa hegitare 17, cyakira amarushanwa atandukanye y’uyu mukino abera mu Rwanda, aho mu mpera z’iki cyumweru hari gukinirwa irushanwa rya CIMEGOLF 2019.

Ubuso bw’Ikibuga cya Kigali Golf Club bugiye kongerwa inshuro eshatu
Dushimimana Josué uyobora Ikigo cya Rwanda Ultimate Golf Course Ltd gishinzwe itunganywa ry’Ikibuga cya Kigali Golf Club
Kapiteni wa Kigali Golf Club, Dr. Kashaka Karegeya Devis avuga ko kwagurwa kw'ikibuga bizafasha u Rwanda kwakira amarushanwa mpuzamahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza