Abana 28 bakina Karate bazamuwe mu ntera

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 27 Werurwe 2014 saa 09:13
Yasuwe :
0 0

Abana 28 batarengeje imyaka 13 bakinira mu ikipe ya Petit samurai Karate do club muri Cercle sportif de Kigali bazamuwe mu ntera bahabwa imikandara umuhondo, orange, icyatsi ubururu.
Abana 38 nibo bari bayindikishije bashaka kuzamurwa mu ntera, 18 baba aribo bahabwa imikandara mishya barimo abahungu 29 n’abakobwa 9.
Abana babiri bambitswe umukandara w’ubururu, icyenda bahabwa uw’icyatsi, 13 uwa orange naho batandatu bahabwa umukandara umukandara w’umuhondo.
Iki gikorwa cyakurikiwe (...)

Iki gikorwa cyakurikiwe n’irushanwa hagati y’aba bana aho biyerekanye muri tekiniki bize (kata) n’imirwano (kumite) batatu ba mbere muri buri cyiciro bahabwa imidali.

Iyi mikino yari yitabiriwe n’umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda, Uwayo Theo.

Petit samurai Karate do club igizwe n’abana bari hagati y’imyaka 5 na 14.

Gaju Kimberly uri hagati na Neomi na Noella
Ganza Alain watwaye igikome na Rwahama Jiker na Brianna Rwagasana
Gladis uwa mbere ari kumwe na Gisa Binego na Ben Scholier
Kenny Nzamwitamanzi wabaye uwa mbere na Ken na Olga
Maurice Scholier wabaye uwa mbere ari kumwe na Gladis na Ben Scholier
Uwayo Theo, umuyobozi w'ishyirahamwe rya Karate mu Rwanda

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza