Algeria: U Rwanda rwegukanye umudali wa Gatatu mu mikino Nyafurika

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 28 Nyakanga 2018 saa 01:23
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’uko ikipe y’u Rwanda y’abakobwa bari munsi y’imyaka 18 bakina Volleyball yo ku mucanga ‘Beach Volleyball’ yegukanye umudali wa feza, abandi Banyarwanda babiri bakina umukino wa Karate begukanye indi midali ibiri mu marushanwa Nyafurika y’ingimbi n’abangavu.

Kuwa Kane w’iki cyumweru Halifa Niyitanga yegukanye umudali wa Feza mu bahungu bakina Karate yo kurwana (Kumite), mu cyiciro cy’abatarengeje ibiro 61. Ni nyuma yo gukubita David Obissa, wo muri Gabon.

Umukobwa witwa Umunezero Jovia, uhagarariye u Rwanda mu mukino wa Karate yaraye yegukanye umudali wa Silver, nyuma yo gutsinda Raad Selma wo muri Algeria.

Yegukanye uyu mudali mu cyiciro cy’abatarengeje ibiro 59, binatuma uba umudali wa Gatatu u Rwanda rutwaye muri aya marushanwa.

Umunezero akaba yaregukanye uyu mudari nyuma yo gutsinda umukobwa ukomoka muri Namibia witwa Swart Mayyonne Neeldje, mu cyiciro kibanza no gutsinda Raad Selma mu kindi cyiciro.

Uyu munyarwandakazi yaje kwegukana umwanya wa Kabiri nyuma yo gutsindwa na Zahira Fatima Chajal wo muri Maroc Zahira Fatima.

Uyu mudali Umunezero yagukanye ukaba wiyongera ku iyindi ibiri irimo uwa Silver u Rwanda rwabonye ubwo abakobwa begukanaga umwanya wa Kabiri mu mukino wa Beach Volleyball n’undi wa Bronze watwawe mu mukino wa Karate na Halifa Niyitanga ku wa Kane tariki ya 26 Nyakanga 2018.

Munezero Jovia yegukanye umudali wa Silver
Umunezero Jovia yegukanye umudali wa Silver bituma u Rwanda rugwiza itatu mu mikino Nyafurika y'abato
Halifa Niyitanga yegukanye umudali wa Feza mu mukino wa Karate
Munezero Valentine na Musabyimana Penelope begukanye umudali wa Feza muri Beach Volley Ball

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza