Umpolisikazi Constable Birori Console yitwaye neza mu irushanwa njyarugamba rya Taekwondo, riherutse kubera mu Rwanda kuri Petit Stade Amahoro i Remera, yegukana umudari wa zahabu, ubwo yari amaze gutsinda ku mukino wa nyuma, n’undi mukinnyi w’umunyarwandakazi.
Iri rushanwa ryatangiye tariki 3 risozwa ku ya 4 Ukwakira 2014, rihuje ibihugu 5 by’Afurika birimo Kenya, Uganda, Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’u Rwanda rwaryakiriye.

PC Birori avuga ko yageze kuri iyo ntsinzi nyuma nyuma yo gutsinda abandi bakinnyi batatu barimo Abanyakenya babiri n’undi Munyarwanda. Uyu mupolisikazi yakoze amarushanwa mu batarengeje ibiro 60.
Iri rushanwa ryateguwe na Federasiyo ya Taekwondo ku bufatanye n’ Ambasade ya Korea y’Epfo mu Rwanda.
Uyu Mupolisikazi ufite imyaka y’amavuko 24, kugeza ubu amaze kwegukana imidari itanu harimo ine ya feza yegukanye mu yandi marushanwa, nk’irya; Ambassadors Cup, Never Again Genocide, Uganda Open Championship ndetse n’iri riherutse kuba rya Ambassador’s Cup.

Yagize ati ‘‘Nishimiye uko nitwaye muri aya marushanwa ndetse n’ibyo nabashije kugeraho. Ryari irushanwa muby’ukuri rikomeye ariko nakomeje kwiha akanyabugabo ndetse nkomeza kwiyemeza ko ngomba guhangana n’umukinnyi wese kuko numvaga nyotewe no kwegukana umudari wa zahabu. Ibi byaramfashije kuko nyuma naje kugera ku ntego nari nihaye.”
Intumbero
PC Birori Console avuga ko afite indoto zo kuzahagarira u Rwanda ku rwego mpuzamahanga mu marushanwa njyarugamba ya Taekwondo.
RNP
TANGA IGITEKEREZO