Ikipe y’u Rwanda ya Karate yegukanye imidari 42

Yanditswe na Olivier Muhirwa
Kuya 30 Gicurasi 2012 saa 11:29
Yasuwe :
0 0

Kuva kuwa Gatandatu tariki ya 26 Gicurasi 2012 kugeza ku Cyumweru tariki ya 27, ikipe y’u Rwanda ya Karate yabarizwaga mu gihugu cy’u Burundi ubwo yari yitabiriye amarushanwa ahuza ibihugu bibarizwa mu karere ka gatanu azwi ku izina rya zone 5, ndetse iyi kipe byarangiye yegukanye imidari 42.
Mu kiganiro IGIHE cyagiranye n’umutoza w’ikipe y’Igihugu Ruslan Adamov, yatangaje ko akurikije imyitozo Ikipe y’Igihugu yakoze itarabaye miremire nk’uko babyifuzaga, ko abakinnyi b’u Rwanda bitwaye neza (...)

Kuva kuwa Gatandatu tariki ya 26 Gicurasi 2012 kugeza ku Cyumweru tariki ya 27, ikipe y’u Rwanda ya Karate yabarizwaga mu gihugu cy’u Burundi ubwo yari yitabiriye amarushanwa ahuza ibihugu bibarizwa mu karere ka gatanu azwi ku izina rya zone 5, ndetse iyi kipe byarangiye yegukanye imidari 42.

Mu kiganiro IGIHE cyagiranye n’umutoza w’ikipe y’Igihugu Ruslan Adamov, yatangaje ko akurikije imyitozo Ikipe y’Igihugu yakoze itarabaye miremire nk’uko babyifuzaga, ko abakinnyi b’u Rwanda bitwaye neza bakegukana imidari mirongo ine n’ibiri (42) irimo ibiri (2) ya zahabu.

Uyu mutoza yadutangarije ko ikipe y’u Rwanda yari igizwe na bamwe mu bakinnyi bamenyereye amarushanwa, hamwe n’abandi bana barimo kwimenyereza akaba ahamya ko ikipe y’u Rwanda bigaragara ko izaba ikomeye cyane mu minsi iri imbere.

Umutoza Ruslan yashoje ikiganiro yagiranaga na IGIHE atangaza ko, ubu hari amarushanwa bagiye gutangira kwitegura ariyo shampiyona ya Afurika izabera mu gihugu cya Maroc mu kwezi kwa Kanama, bayitwaramo neza bakazayavamo bakomereza muri shampiyona yo ku rwego rw’isi izabera i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa.

JPEG - 70.1 kb
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda ya Karate, Ruslan Adamov n’umwe mu bakinnyi b’u Rwanda w’umukobwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza