Umuteramakofe Khabib Nurmagomedov ari gutegura umukino muri Afurika ushobora kuzinjiza miliyoni $80

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Nzeri 2019 saa 08:14
Yasuwe :
0 0

Umuteramakofe w’Umurusiya, Khabib Nurmagomedov, arimo gutegura umukino uzamuhuza n’indi ndwanyi itaramenyekana, ukazabera muri Afurika kandi amafaranga avuyemo agashyirwa mu bikorwa byo gufasha abababaye kuri uyu mugabane.

Uyu ni umukinnyi ukomeye mu mikino njyarugamba uvangwamo gukubitana no kugundagurana, Mixed martial arts (MMA), ndetse uretse kuba umwaka ushize yarakubise Connor McGregor ukomeye muri uyu mukino, ku wa Gatandatu Nurmagomedov yatsinze Dustin Poirier mu mukino wabereye Abu Dhabi.

Uyu mugabo w’imyaka 30 yabwiye itangazamakuru ko inyubako nk’iyo yarwaniyemo yubatswe mu mezi abiri, ku buryo bishobora gukorwa n’ahandi haba muri Congo cyangwa Nigeria.

Ati “Dushobora kurwanirayo tukabona amafaranga yashyirwa mu bikorwa by’ubugiraneza. Afurika ifite ibibazo bikomeye, hari uduce twinshi tudafite amazi meza yo kunywa, abantu ntabwo bakunda kubivugaho ariko dukwiye kubikora.”

“Nshobora kurwanira muri Afurika muri Mutarama, Gashyantare cyangwa Werurwe. Amafaranga yose yahita ahabwa imiryango ifasha abana. Dushobora kubona nka miliyoni hagati ya 50 na 80 z’amadolari tugafasha abana bose hariya.”

Nubwo igihugu uwo mukino wazaberamo kitaratangazwa, umwe mu bakinnyi bashobora guhangana ni Tony Ferguson w’imyaka 35 umaze igihe atsinda imikino myinshi, ku buryo umukino we na Khabib waba ukomeye cyane.

Gusa kuri iyi nshuro birashoboka ko yakongera no guhura na MacGregor mu mukino usa no kwihimura, ushobora kwinjiza amafaranga menshi.

Khabib ku wa Gatandatu yakubise Dustin Poirier i Abu Dhabi
Mu mwaka ushize Khabib yakubise McGregor mu mukino wari wategewe cyane
Perezida Vladmir Putin yakiriye Khabib nyuma yo gukubita McGregor mu mwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza